• Amakuru / MU-RWANDA


Mu nama y’ihuriro ry’abikorera yabereye mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma abashoramari bahakorera ndetse n’abahafite ibikorwa bahuye n’ubuyobozi bw’uwo murenge mu rwego rwo gusuzuma no kurebera hamwe iterambere ry’umurenge ndetse n'imbogamizi zihari.

Ubwo yatangizaga iyo nama umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa zaza yabanje kugaragariza abaraho ishusho n’isura by’umurenge n’iterambere ryawo.

Ni umurenge ukungahaye ku biribwa by’umwihariko ibihingwa bihiganje bikaba birimo inanasi ndetse n’urutoki, uzengurutswe n’ikiyaga cya Mugesera, ibitanga amahirwe ku bahinzi bashobora kwifashisha ayo mazi mu kuhira nko mu gihe cy’izuba ryinshi ,ukanaba umurenge Kandi w’igicumbi cy’uburezi.

Bamwe mu bitabiriye iryo huriro bishimiye ibyagaragajwe n’ubuyobozi  ndetse Kandi banagaruka ku bikorwa bakorera muri uwo murenge ariko banagaragarije ubuyobozi inzitizi bagihura nazo.

Batamuriza Beatrice atuye k’umugabane w’iburayi akaba  n’umushoramari ufite amasambu muri uyu murenge

Ati “Mba mu gihugu cya Suwede aha I Zaza ahitwa Sangaza mpafite amasambu menshi nkora ubihinzi bw’inananasi n’ibiti by’imbuto, nibyiza turahinga yewe tukaneza gusa mu gihe cy’umusaruro tugorwa cyane no kubona abaguzi biturutse ku kuba nta mihanda imodoka zanyuramo ihari turangurirwa n’abakoresha amagare gusa ibyo rero bituma tugurisha duhenzwe ndetse n’umusaruro ukaba waduheraho ubwo rero badufashije tukabona umuhanda byaba byiza kurushaho.”

Nkiko john ni umukozi wa hoteri iri ku kigero cy’inyenyeri 5 iri mu musozo w’iyubakwa ryayo nawe tuganira yatubwiye ku mbogamizi bagifite

Ati: “Turabura amezi make cyane ngo twuzuze hotel yacu gusa dufite impungenge zaho abatugana bazajya baca kuko biragoye cyane kubona ahunyuza imodoka.”

Mugirwanake Charles ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Zaza nawe yemera ko imihanda muri uyu murenge ayoboye ikiri imbogamizi ku iterambere ry’abawugize

Ati: “Nibyo Koko imihanda yo mu giturage iracyari ikibazo ariko nkuko tudahwema kubivuga ubuvugizi n’ubundi twiteguye kubukora natwe rwose turabibona kwari ikibazo kitoroshye  ku bahinzi nabo bashaka gufashwa kuhira imyaka yabo icyo twabizeza nuko bishoboka cyane kuba bakunganirwa twese dufatanije.”

Uyu murenge wa Zaza ni umwe muyigize akarere ka Ngoma kanaherutse kuba aka mbere mu gihugu kahize utundi mu kwesa imihigo bishingiye ku bikorwaremezo byakubatswemo kubwinshi nk’imihanda mishya yahanzwe mu mujyi wa kibungo ubuyobozi bwegera cyane bukanatega amatwi abaturage binateganijwe ko Kandi Zaza nk’umwe mu mirenge igize akarere ukanaba igicumbi cy’uburezi nk’uko byahizwe n’abashoramari biteguye kugira uruhare no mu ihangwa ry’imihanda migenderano.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments