• Amakuru / MU-RWANDA

Yanditswe na Dushimimana Elias 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), gikomeje gukora ubukangurambaga bwibutsa abantu gutangira kwitegura imvura y’umuhindo hirindwa ingaruka zaterwa n’ibiza kuko iyo umuhindo ugitangira ugaragaramo imvura n’umuyaga mwinshi.

Iki kigo kibitangaje mu gihe hirya no hino mu Turere dutandukanye, ubuyobozi burimo gukangurira abaturage batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka bakajya gutura ahatabateza ibibazo.

Mu kiganiro yahaye RBA, umuyobozi wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yavuze ko mu gihe hitegurwa imvura y’umuhindo, buri muturage akwiye kwisuzuma akareba ko ahanyuraga amazi hameze neza ku buryo azabasha guhita ndetse n’ibindi bijyanye no kwirinda umuyaga mwishi.

Avuga ko imyiteguro ikwiye kuba mbere aho kwibuka imvura ari uko yatangiye kugwa.

Avuga ko ibipimo bimenyerewe mu gihe cy’itangira ry’umuhindo hagaragara umuyaga mwinshi ariko utumvikana mu gihe cy’izuba ahubwo ubukana bwawo bugaragara mu gihe uvanze n’imvura.

Avuga ko abaturage bakwiye kwisuzuma niba uwo muyaga nta ngaruka uzabagiraho bo ubwabo cyangwa abaturanyi babo bakareba niba ibisenge by’amazu biziritse neza ku buryo umuyaga utazatwara amazu yabo.

Ati “N’ubwo turi mu mpeshyi mwibuke ko irimo irangira kandi ikurikirwa n’imvura. Mu nshingano za mbere rero kwibutsa biba birimo kugira ngo buri wese yisuzume niba hari ibyo akora amenye uburyo abyihutisha ku buryo igihe imvura yazira itamuhungabanya.”

Yavuze ko ubu Meteo Rwanda irimo gutegura iteganyagihe ry’igihembwe cy’umuhindo rikazatangazwa ku wa Kane tariki ya 24 Kanama 2023.

Umujyi wa Kigali wamaze gukora ubugenzuzi mu Mirenge itandukanye harebwa abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, haboneka imiryango isaga 7,000, irenga 4,200 yamaze kwimurwa, indi irenga 3,000 na yo ikaba irimo kwimurwa muri iyi minsi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments