• Imyidagaduro / ABAHANZI

Dosiye ya Ujekuvuka Emmanuel wamenyekanye nka Marchal Ujeku akaba nyiri ‘Marchal Real Estate’ yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 25 Gicurasi 2025.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Ujekuvuka Emmanuel akurikiranyweho ibyaha bitatu.

Ni amakuru  twahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry.

Umuvugizi wa RIB yemeje ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo; ubuhemu, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ati “Ni byo dosiye ya Ujekuvuka Emmanuel, Umuyobozi uhagarariye sosiyete igura ikanagurisha ibibanza ‘Marshal Real Estate’ yoherejwe mu bushinjacyaha ku wa 25 Gicurasi 2026. Akurikiranyweho ibyaha birimo ubuhemu, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.”

Marchal Ujeku yatawe muri yombi ku wa 20 Gicurasi 2026. Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Uhamijwe n’Urukiko icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

Ni mu gihe uhamijwe icyaha cy’ubuhemu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw.

Uhamijwe icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko itarenze miliyoni 5Frw

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments