• Amakuru / MU-RWANDA


Aborozi b’inzuki bo mu Karere ka Rusizi barasaba ko Leta yashyiraho gahunda y’ubwishingizi bw’inzuki, bavuga ko bakomeje guhura n’ibihombo bikomeye batewe n’indwara n’udusimba twangiza inzuki, by’umwihariko agasimba bita “Ituza”.

Ibi babigarutseho ku wa 26 Gicurasi 2026 mu bukangurambaga bwabereye muri aka karere, bwari bugamije gushishikariza abahinzi n’aborozi kwitabira gahunda ya “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi."

Ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abahinzi n'aborozi kwirinda ibihombo baterwa n’ibiza ndetse no kuborohereza kubona inguzanyo mu bigo by’imari.

Iyo gahunda yatangijwe ku wa 23 Mata 2019, aho Leta yishyurira umuhinzi cyangwa umworozi 40% by’ubwishingizi, na nyir’ubwite akiyishyurira 60%.

Tuyisenge Timothee wororera inzuki mu Murenge wa Nzahaha Sector yavuze ko ubworozi bw’inzuki bukomeje guhura n’ibibazo byinshi, nyamara bukaba budafite ubwishingizi.

Yagize ati: “Hari igihe inzuki zateye amahane zirya ingurube y’umuturanyi arayihomba. Iyo ziza kuba zishingiwe, hari uburyo yari gushumbushwa. Natwe turasaba ko ubworozi bw’inzuki bwajya bufashwa nk’ubundi bworozi.”

Mukantwari Christine, worora inzuki afite imizinga 15, yavuze ko agasimba kitwa “Ituza” ari kimwe mu bibazo bikomeye bibugarije kuko kajya mu mizinga kagatuma inzuki ziyivamo zigahunga.

Avuga ko mbere y’uko icyo kibazo kigera mu mizinga ye, yabashaga gusarura amajerekani abiri y’ubuki, ariko ubu umusaruro waragabanutse cyane ugeze ku kajerekani kamwe k’amacupa arindwi gusa.

Mu Karere ka Rusizi, ikilo cy’ubuki kigura amafaranga y’u Rwanda 6000 Frw, mu gihe ijerekani rimwe rifite ibilo 35. Ibi bivuze ko amajerekani abiri y’ubuki ashobora kwinjiriza umworozi asaga 420.000 Frw.

Mukantwari yavuze ati: “Ubworozi bw’inzuki na bwo bukeneye ubwishingizi. Iyo duhuye n’ibiza cyangwa indwara zangiza inzuki zacu, twakabaye dushumbushwa nk’abandi borozi.”

Umuyobozi ushinzwe gahunda ya “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi” mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Museruka Joseph, yavuze ko icyo cyifuzo bagiye kugikorera inyigo kugira ngo harebwe niba ubworozi bw’inzuki bwashyirwa muri iyo gahunda.

Ati: “Ni ubwa mbere twakiriye iki cyifuzo. Tugiye gukora inyigo, turebe umubare w’abavumvu, agaciro k’ubwo bworozi n’uruhare bugira mu bukungu kugira ngo harebwe niba na bo bashyirwa muri gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi.”

Ihuriro ry’aborozi b’inzuki ku rwego rw’igihugu rivuga ko u Rwanda rusarura toni zirenga 7000 z’ubuki buri mwaka, nyamara hakenewe nibura toni 15.000 kugira ngo isoko ryo mu gihugu rihazwe.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments