Icumbi ry’abanyeshuri b’abakobwa bo ku Ishuri rya Utumishi Girls Academy riherereye i Gilgil mu Ntara ya Nakuru muri Kenya, ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane, ihitana byibuze abanyeshuri 10.
Amakuru yatangajwe na Croix-Rouge ya Kenya avuga ko iyo nkongi yadutse ahagana saa saba z’ijoro, gusa ibikorwa by’ubutabazi no gutanga amakuru byatangiye kumenyekana cyane mu ma saa cyenda n’igice za mu gitondo.
Mu itangazo yashyize hanze, Croix-Rouge ya Kenya yavuze ko yahise yohereza abatabazi, imbangukiragutabara ndetse n’inzobere mu bijyanye no gufasha abafite ihungabana, kugira ngo batabare abanyeshuri n’abandi bose bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.
Iryo tangazo rigira riti: “Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye Utumishi Girls Academy mu Ntara ya Nakuru, Croix-Rouge ya Kenya yatangiye ibikorwa byo gutabara no gufasha abahuye n’ingaruka zayo.”
Abashinzwe ubutabazi bakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi ndetse hanashakwe niba nta bandi baba bakiri mu byumba byafashwe n’umuriro.
Iyi nkongi yateje agahinda gakomeye muri Kenya, cyane cyane mu miryango y’abanyeshuri bigaga kuri iri shuri.
Like This Post? Related Posts