Perezida wa Paul Kagame na Perezida wa Emmanuel Macron biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo ku wa 2 Kamena 2026 bazafungura ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse ku nkombe z’umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris.
Uru rwibutso rwahawe izina “L’Archive+”,
rwakozwe n’umuhanzi w’Umunyarwanda Grada Kilomba,
rwubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Bufaransa n’Umujyi wa Paris.
Uyu
muhango uteganyijwe kuba umwe mu y’ingenzi
mu mateka y’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, aho uzitabirwa n’abayobozi
batandukanye barimo Meya wa Paris, Emmanuel
Grégoire, ndetse na Jeanne Uwimbabazi warokotse Jenoside yakorewe
Abatutsi.
Mu
rwego rwo gukomeza kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside, umuhanzi Gaël Faye azasoma umuvugo wa Beata Umubyeyi
Mairesse, mu gihe abitabiriye bazagira umwanya wo gutanga ubutumwa bujyanye
n’uyu muhango.
Biteganyijwe
ko Perezida Kagame na Perezida Macron ari bo bazasoza uyu muhango mu butumwa
buzagaruka ku kamaro k’ukuri kw’amateka no gukomeza inzira y’ubwiyunge.
Ibiro
by’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa (Élysée) byatangaje ko uru rwibutso
ruzafasha mu gukomeza kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994, ndetse no guteza imbere ubufatanye mu kwigisha amateka yayo.
Uyu muhango ugaragaza intambwe ikomeye mu mubano w’ibihugu byombi,
by’umwihariko nyuma y’uko u Bufaransa bwemeye uruhare rwabwo mu mateka ya
Jenoside, bukiyemeza gukomeza gutanga umusanzu mu kurwanya ihakana n’ipfobya
rya Jenoside no kugeza abakekwaho kuyigiramo uruhare imbere y’ubutabera.