Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye kugabanya ambasade zayo muri Afurika zemerewe kwakira ubusabe, kwiga no gutanga visa z’icyo gihugu, nk’uko ibiro ntaramakuru Associated Press bibikesha amasoko y’amakuru muri leta.
Ayo mabwiriza
yemejwe na Marco Rubio ushinzwe ububanyi n’amahanga mu cyumweru gishize, avuga
ko ibyo bikorwa bya visa bizakurwa kuri ambasade 50 muri Afurika hagasigara 20
gusa ari zo zibikora, nk’uko AP ibivuga.
Ntabwo
hatangajwe igihe ibi bizatangira gushyirwa mu bikorwa.
Kuva
kuri manda ye ya mbere, Perezida Donald Trump yashyize imbere impinduka mu
bijyanye n’abimukira bajya muri Amerika no kwakira abajya muri icyo gihugu.
Kuri
manda ye ya mbere, yagereranyije abimukira bava mu bihugu bya Afurika na Haiti
nk’abantu bava mu bihugu yise “imisarane”.
Icyo
cyemezo gishya kivugwa n’ibiro ntaramakuru AP gisobanuye ko umubare w’abava mu
bihugu bya Afurika bajya muri Amerika ushobora kugabanuka kubera izo ngorane mu
gusaba visa.
Ubutegetsi
bwa Trump bwagiye buvuga ko bugomba kurwanya abantu bajya muri Amerika bafite
visa y’igihe gito ariko bakarenga bakagumayo.
Associated
Press ivuga ko ku makuru icyesha inyandiko y’ubutegetsi ambasade za Amerika
muri iyi mijyi 20 ya Afurika ari zo zizakomeza gusabirwaho visa y’iki gihugu,
iyo ni: