• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran wongeye gukaza umurego nyuma y'uko impande zombi zisubiranyeho mu bitero bya misile na drones mu karere k’Umuhora wa Hormuz, kamwe mu duce tw’ingenzi ku bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku isi. Ibi bibaye mu gihe ibiganiro byari bigamije kongera agahenge no gushaka umuti urambye w’intambara bimaze igihe bidatera imbere. 

Igisirikare cya Amerika, binyuze muri CENTCOM, cyatangaje ko cyagabye ibitero byise ibyo "kwirwanaho" ku kirwa cya Qeshm kiri hafi y’Umuhora wa Hormuz, nyuma y'uko Iran yohereje misile za ballistique na drones zigamije kugaba ibitero ku nyungu za Amerika n’ibihugu biyishyigikiye byo mu Karere ka Golfe.

Amerika yavuze ko yahanuye drones eshatu zari zerekeje ku mato y’abasivile yari ari mu nzira zemewe n’amategeko zo mu nyanja. 

CENTCOM yavuze ko ibitero byayo byibasiye ikigo cya gisirikare cya Iran gicunga ibikorwa bya drones, radar n’itumanaho rya gisirikare ku kirwa cya Qeshm. Amerika ivuga ko ibyo bikorwa byari igisubizo ku bitero bya Iran ndetse no ku bikorwa byayo byashoboraga guhungabanya umutekano wo mu nyanja. 

Ku ruhande rwa Iran, Ingabo zidasanzwe zirinda impinduramatwara ya Kisilamu (IRGC) zatangaje ko zagabye ibitero bya misile na drones ku birindiro bya Amerika biri mu bihugu byo mu karere, birimo Bahrain na Kuwait. Iran yavuze ko ibyo yari igisubizo ku gitero cya Amerika cyagabwe ku bikorwa byayo bya gisirikare ndetse no ku bikorwa by’amato yayo hafi y’Umuhora wa Hormuz.

Nubwo Iran yavuze ko hari ibitero byageze ku ntego zabyo, Amerika yahakanye ayo makuru ivuga ko misile nyinshi zahanuwe cyangwa zananiranye mbere yo kugera ku ntego. Raporo za CENTCOM zigaragaza ko misile eshatu zari zoherejwe muri Bahrain zahanuwe n'ubwirinzi bwa Amerika na Bahrain, mu gihe izindi ebyiri zari zerekeje muri Kuwait zananiranye zitaragera ku ntego. 

Aya makimbirane aje nyuma y'uko ibiganiro by’amahoro byari bimaze amezi bigerageza guhagarika intambara no kugabanya ibihano byafatiwe Iran bidindira. Washington ikomeje gusaba Tehran guhagarika ibikorwa byo kongera ubutare bwa uranium bukoreshwa mu bikorwa bya nucléaire, mu gihe Iran ivuga ko gahunda yayo ya nucléaire igamije amahoro gusa kandi ko itazemera igitutu cyo kuyihagarika. 

Ingaruka ku Muhora wa Hormuz

Umuhora wa Hormuz ni inzira inyuramo igice kinini cya peteroli icuruzwa ku isi.

Abasesenguzi bavuga ko gukomeza kwiyongera kw'ibi bitero bishobora guhungabanya ubwikorezi bwo mu nyanja, kuzamura ibiciro bya peteroli no gukurura ibibazo bikomeye mu bukungu bw’isi.

IRGC yihanangirije ko "ikintu cyose cyabangamira umutekano cyangwa imikorere y’Umuhora wa Hormuz kizagira ingaruka zikomeye ku ngabo za Amerika no ku nyungu zayo mu karere." 

Nubwo impande zombi zikomeje kuvuga ko zifunguye amarembo y'ibiganiro, ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwerekana ko amahoro akiri kure.

Abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko ikosa rito cyangwa igitero kitagenzuwe neza gishobora gukurura intambara yagutse hagati ya Amerika na Iran, ikagira ingaruka ku mutekano w’akarere ka Golfe no ku bukungu bw’isi muri rusange. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments