Ibyishimo ni
byose mu itsinda ry’abana n’urubyiruko ribyina ryitwa Ghetto Kids ryo muri Uganda
, nyuma yo gutoranywa n’icyamamare mu muziki Shakira kugira ngo bazifatanye na
we mu gitaramo kizabera hagati y’umukino wa nyuma wa 2026 FIFA World Cup uzabera
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka.
Aba bana
benshi bakomoka mu miryango itishoboye babaye ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga
kubera impano yabo idasanzwe mu kubyina. Ubu bagiye kubona amahirwe akomeye yo
kwigaragaza ku rubyiniro rumwe n’umwe mu bahanzi bakomeye ku isi.
Nk'uko
byasobanuwe na Dauda Kavuma, washinze akanatoza iri tsinda, umubano hagati ya
Ghetto Kids na Shakira watangiye hashize imyaka mike ubwo aba bana bakoraga
amashusho babyina ku ndirimbo y’umuhanzikazi Shakira yari yakoreshejwe muri
filime y’animasiyo Zootopia.
Yagize ati:
“Byatangiye igihe twakoraga videwo ku ndirimbo ya Shakira yakoreshejwe muri
Zootopia. Ni bwo itsinda rye ryaduhamagaye bwa mbere.”
Mu minsi
yashize, Ghetto Kids bongeye gukurura amaso y’uyu muhanzikazi nyuma yo gukora
koregrafiya (choreography) ku ndirimbo nshya yatoranyijwe nk’indirimbo
y’Igikombe cy’Isi. Shakira yanyuzwe n’imibyinire yabo maze abatumira ku
mugaragaro abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa
bwe, yagize ati: “Nshuti zanjye, mwakwifuza kubyinana nanjye mu gitaramo cyo
hagati y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya FIFA?”
Aba bana
bahise bemera ubwo butumire nta kuzuyaza, ibintu byabazaniye ibyishimo byinshi.
Josephine
Daniella Busingye, umwe mu bagize iri tsinda, yavuze ko ari amahirwe adasanzwe
ku bana bose bagize Ghetto Kids.
Yagize ati:
“Turishimye cyane. Dufite amatsiko menshi yo kubyinana na Shakira no kwereka
isi yose abo turi bo.”
Ku ruhande
rwa Madwanah Ssegirinya w’imyaka 16, yavuze ko iri ari rimwe mu mahirwe akomeye
kurusha ayandi yabonye mu buzima bwe.
Ati: “Buri
gihe biranshimisha kujya ku rubyiniro, ariko iki gihe birihariye. Kuzamuka kuri
kimwe mu bibuga bikomeye ku isi ni ikintu kidasanzwe. Bizatuma abantu benshi
batumenya kandi tubashe kwagura ibikorwa byacu.”
Mu myaka
yashize, Ghetto Kids bamaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga binyuze mu mashusho
yabo yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kwitabira ibiganiro
n’amarushanwa atandukanye kuri televiziyo zo mu mahanga.
Abasesenguzi
bavuga ko kugaragara ku rubyiniro rumwe na Shakira imbere y’imbaga y’abafana
b’umupira w’amaguru bo hirya no hino ku isi bishobora gufungurira Ghetto Kids
amarembo mashya, haba mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse no mu bikorwa byo
guteza imbere impano z’abana n’urubyiruko bakomoka mu miryango ikennye.
Kuva
ryashingwa mu mihanda ya Kampala, iri tsinda ryahindutse ikimenyetso
cy’icyizere ku bana benshi bo muri Uganda.
Ubu rero,
kwitabira igitaramo cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi bishobora kuba indi
ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kwereka isi impano n’ubushobozi by’urubyiruko
rwa Afurika.