• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umutwe w’Abadepite, yemeje umushinga w’itegeko ugamije kongera inkunga ihabwa Ukraine no gukaza ibihano bifatirwa Uburusiya, mu gihe bamwe mu badepite b’Abarepubulikani bongeye kwerekana kutavuga rumwe na Perezida Donald Trump ku bibazo by’ububanyi n’amahanga.

Ku wa Kane, tariki ya 04 Kamena 2026, abadepite 18 b’Abarepubulikani bifatanyije n’Abademokarate batora bashyigikira umushinga wiswe “Ukraine Support Act”, watowe ku majwi 226 awushyigikiye, mu gihe 195 bawuteye utwatsi.

Uyu mushinga uteganya gutanga indi nkunga y’amafaranga arenga miliyari imwe y’amadolari ya Amerika azifashishwa mu bikorwa by’umutekano no kongera kubaka ibikorwa remezo byangijwe n’intambara muri Ukraine.

Uwo mushinga kandi uteganya gutanga uburenganzira bwo gukoresha inguzanyo ya miliyari 8 z’amadolari igenewe gushyigikira ibikorwa bya gisirikare bya Ukraine mu rugamba ihanganyemo n’Uburusiya.

Nubwo uyu mushinga wemejwe n’Umutwe w’Abadepite, amahirwe yo kuba wahinduka itegeko aracyari make kuko ugomba kubanza kwemezwa na Sena mbere yo gushyirwaho umukono na Perezida Trump, umaze igihe agaragaza ubushake bwo kugabanya cyangwa guhagarika inkunga Amerika iha Ukraine.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi mike gusa abandi Badepite b’Abarepubulikani bamwe bafatanyije n’Abademokarate gushyigikira umwanzuro wari ugamije kugabanya ububasha bwa Trump mu gufata ibyemezo bya gisirikare birebana na Iran atabanje kubiherwa uburenganzira n’Inteko Ishinga Amategeko.

Abasesenguzi ba politiki bavuga ko aya matora agaragaza ko hari igice cy’Abarepubulikani kitakibona ibintu kimwe n’ubuyobozi bwa Trump, cyane cyane ku bijyanye n’uruhare rwa Amerika mu bibazo mpuzamahanga n’inkunga ihabwa ibihugu bifatanyije na yo.

Nubwo bitaramenyekana niba Sena izemeza uyu mushinga, amatora yabereye mu Mutwe w’Abadepite afatwa nk’ubutumwa bukomeye bwerekana ko hari abatangiye kwitandukanya na Trump ku buryo bugaragara kurushaho mu ishyaka rye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments