• Imikino / FOOTBALL

 

Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatangaje ko umusifuzi w’Umunya-Somalia, Omar Abdulkadir Artan, wari uteganyijwe gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yimwe visa yo kwinjira muri icyo gihugu kubera impungenge z’umutekano zishingiye ku makuru y’ubutasi.

Uyu musifuzi w’imyaka 34 y'amavuko, ufatwa nk’umwe mu basifuzi beza muri Afurika kuko ni we musifuzi mwiza wa CAF muri 2025, yavanywe ku rutonde rwa FIFA nyuma y’uko abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika (CBP) bamwangiye kwinjira ku Kibuga cy’Indege cya Miami, agahita asubizwa muri Turukiya aho yari yanyuze avuye muri Kenya.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New York Times, Omar Abdulkadir Artan yavuze ko yababajwe cyane n’icyemezo yafatiwe.

Yagize ati: “Nari mfite ibyangombwa byose bisabwa. Nari mfite visa yemewe.”

Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Amerika bwatangaje ko nyuma y’igenzura ryimbitse ryakozwe n’Urwego rushinzwe Kurinda Imipaka (CBP), habonetse amakuru amuhuza n’abantu bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba.

Umwe mu bayobozi ba Leta ya Amerika, mu itangazo yahaye FOX News, yagize ati:

“Uyu muntu yashakaga kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu igenzura ryakozwe, habonetse amakuru mabi harimo n’aho ashobora kuba afitanye isano n’abantu bakekwaho ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba, bituma adakwiriye kwinjira muri Amerika hashingiwe ku Itegeko rigenga abinjira n’abasohoka (INA).”

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko Leta ya Amerika idashobora kwemerera umuntu wese ushobora guteza umutekano muke kwinjira mu gihugu.

Yagize ati: “Ubutegetsi bwa Perezida Trump ntibuzigera bwemerera umuntu ushobora kuba ikibazo cy’umutekano kwinjira mu gihugu cyacu.”

CBP nayo yasobanuye ko Artan yakozweho igenzura risanzwe rikorwa ku bagenzi bakeneye gusuzumwa byimbitse, nyuma bikagaragara ko atemerewe kwinjira kubera “impungenge z’umutekano”.

Mu itangazo rya FIFA, iri shyirahamwe ryemeje ko Artan atazashobora gusifura cyangwa kwitabira imyitozo y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

FIFA yagize iti: “FIFA irashimangira ko umusifuzi Omar Abdulkadir Artan atazashobora kwitabira imyitozo cyangwa gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Ishyirahamwe rikomeza rivuga ko ridafite uruhare mu byemezo by’iviza, kuko ari uburenganzira bw’igihugu cyakira irushanwa.

Ibi byabaye bikomeje guteza impaka ku isano hagati y’umutekano w’ibihugu n’imyiteguro y’amarushanwa mpuzamahanga, cyane cyane ku basifuzi n’abakinnyi baturuka mu bihugu bitandukanye ku isi. 

Omar yakiriwe nk'umwami ageze iwabo 

Abafana bagera ku 70,000 bateraniye kuri Sitade ya Mogadishu kugira ngo bakire mu buryo budasanzwe umusifuzi mpuzamahanga w'Umunya-Somalia, Omar Abdulkadir Artan, nyuma yo kugaruka mu gihugu anyuze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Adan Abdulle International Airport.

Uyu musifuzi uri ku rutonde rwa FIFA yakiriwe nk’intwari n’imbaga y’abamushyigikiye, bamugaragariza icyubahiro n’urukundo nyuma yo gusubira iwabo muri Somalia. 


Yakiriwe n’amashyi menshi, indirimbo n’ibyapa byamushimiraga uruhare rwe mu kuzamura isura y’umupira w’amaguru wa Somalia ku rwego mpuzamahanga

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments