• Amakuru / MU-RWANDA

Nyuma yuko  mu kiyaga cya Ruhondo hasanzwe umurambo  wa Nyakwigendera witwa NIYIBIZI Elisa w’imyaka 25 y’amavuko ku mugoroba wo ku itariki ya 29 Kanama 2023 mu karere ka Burere, mu murenge wa Rugengabali,  mu kagari ka Kilibata mu mudugudu wa Taba, Hari abagabo bane bivugwa ko bari kumwe na nyakwigendera mu bwato bumwe batawe muri yombi. 

Amakuru aturuka mu baturage bari aho uwo murambo wari uri, avuga ko nyakwigendera ndetse nabandi bari kumwe nawe bivugwa ko batawe muri yombi, ngo Bavuye aho binjiriye mu mudugudu wa Kamonyi, bageze ahegamiye mu mudugudu wa Taba ubwato barimo buratoboka kuko ngo bwari bushaje bujyamo amazi bituma bwika abari baburimo barohamana nabwo mu mazi.

Aba bane bari  kumwe na nyakwigendera bagerageje koga babasha kuvamo, hanyuma NIYIBIZI Elisa kuko ngo atari azi koga neza nibwo yarohamye noneho nyuma yo kubona ko atabashije kuvamo nibwo babiri bahise bazamuka kuri sitasiyo ya Polisi  Rugengabali gutanga amakuru, abandi basigara ku kiyaga nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.

Bakomeza bavuga ko umurambo  basanze wubamye ku nkengero z’ikiyaga, ufite ifuro ku munwa ariko ntagikomere kigaragara ku mubiri ufite

Nyuma yo guhabwa amakuru, Sitasiyo ya Polisi Rugengabali na sitasiyo ya RIB ya Rusarabuye n’ingabo zikorera muri mine ya Gifurwe, bakimara guhabwa amakuru bageze aho umurambo wabonetse ku kiyaga cya Ruhondo, ku ruhande rw’umudugudu wa Taba, akagari ka Mucaca, umurenge wa Rugengabari.

Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Butaro gukorerwa isuzuma mu gihe abari kumwe na nyakwigendera bajyanywe kuri transit center ya Nemba kuko barobaga bitemewe n’amategeko.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments