• Amakuru / MU-RWANDA


Mu murenge wa Mayange humvikanye inkuru y’urupfu rw’umukecuru Mukabera Elina wari uzwi nka mama Uwera bikekwa ko yishwe n’umuhungu we uzwi ku izina rya Gasore.

Abaturanyi bavuga ko uru rupfu rufitanye isano n’inkoni uyu muhungu we yamukubite kuwa kane yahukanira ku muturanyi we, bukeye kuwa gatanu yongera kumukubita aribyo byatumye agwa igihumure, bamujyana kwa muganga igitaraganya aza kugwayo.

Aba baturage bakaba bavuga uyu Gasore yanywaga inzoga nyinshi n’urumugi, ndetse bakavuga ubwo bagezaga nyina kwa I Kigali kwa Muganga basanze asa n’uwakubiswe inyundo mu mutwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SSP Hamdun Twizerimana yemeje iby’urwo rupfu, avuga ko uwo muhungu kuwa 06 kamena yakubise Nyina aza gufatwa ashyikirizwa RIB kuri ubu akaba arimo gukorwaho iperereza.

Agashya kabonetse mu gutara iyi nkuru ni uko mu gihe abanyamakuru bazaga gutara inkuru umukobwa wa Nyakwigendera yagerageje gukubita abanyamakuru.

Ibindi birebe muri iyi Video,…


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments