• Ubukungu / IMISORO

Kuri iki gicamunsi  cyo kuri uyu wa kane  tariki ya 11 Kamena 2026 Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Yussuf Murangwa arageza ku mitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko uko ingengo Y’Imari y’u Rwanda yagenwe.

Nk’uko yabivuzeho ubwo yagezaga kuri uru rwwgo imbanzirizamushinga y’iyo ngengo y’imari, Murangwa yavuze ko hari ibyiciro byagenewe menshi hashingiwe ku kamaro karambye bizagirira igihugu.

Ni ibiki bikunze kugarukwaho mu gutangaza ingengo y’imari mu Rwanda

Mu Rwanda, iyo hatangazwa ingengo y’imari ya Leta, hari ingingo zimwe zikunze kugarukwaho buri mwaka kubera uruhare rwazo mu iterambere ry’igihugu no mu mibereho y’abaturage.

Muri zo harimo:

Ingano y’ingengo y’imari n’aho amafaranga azava

Hagaragazwa amafaranga yose ateganyijwe gukoreshwa.

Hasobanurwa amafaranga azaturuka mu misoro, inkunga z’amahanga, inguzanyo n’andi masoko yinjiza igihugu.

Ubuhinzi n’ubworozi

Kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Guteza imbere kuhira imyaka, imbuto z’indobanure n’ifumbire biri mu bikunze kwitabwaho na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi.

Ibikorwa remezo

Imihanda, amashanyarazi, amazi meza, isuku n’imiturire. Ku Rwanda umwe mu mishinga minini ikeneye amafaranga ngo irangire ni ikibuga cy’indege gishya cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera.

Uburezi n’ubuzima

Kubaka no kuvugurura amashuri n’ibigo nderabuzima.

Kongera ireme ry’uburezi n’ubuvuzi no korohereza abaturage kubibona biri mu bishyirwamo imbaraga mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo.

Guhanga imirimo n’ishoramari.

Ibi bikorwa binyuze no mu guteza imbere abikorera, kongera ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere inganda.

Ikoranabuhanga no guhanga udushya

Kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi za Leta n’ubucuruzi.

Gushyigikira ibikorwa by’urubyiruko n’abahanga mu guhanga udushya.

Kurwanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza

Inkunga zigenewe imiryango itishoboye.

Imirire myiza, uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Imicungire y’imari ya Leta n’umwenda w’igihugu

Uko Leta izagabanya icyuho hagati y’amafaranga yinjira n’asohoka.

Uko umwenda w’igihugu uzakomeza kugenzurwa kugira ngo ugume ku rwego rushoboka.

Muri make, ingengo y’imari y’u Rwanda ikunze kwibanda ku iterambere ry’ubukungu, ibikorwa remezo, ubuhinzi, uburezi, ubuzima, guhanga imirimo no gukomeza imiyoborere myiza, byose bigamije kugera ku ntego za NST2 n’icyerekezo cya 2050.

Mbere y’uko MINECOFIN itunganya iyo ngengo y’imari, inzego zabanje gutanga ibitekezo by’aho zibona hakongerwa amafaranga.

Ahantu habiri iyo Minisiteri itajya itangaza amafaranga yahagenewe ni mu rwego rw’umutekano no mu bubanyi n’amahanga.

Ikindi ni uko nk’uko biteganywa n’imikorere ya EAC, ba Minisitiri b’imari n’igenamigambi bo mu bihugu bigize uyu muryango bose batangaza uko ingengo y’imari y’ibihugu byabo iteye.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments