• Imikino / FOOTBALL


Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA), yatangaje ko umusifuzi mpuzamahanga wo muri Somalia, Omar Abdulkadir Artan, ari we uzayobora umukino wa UEFA Super Cup 2026 uzaba ku wa 12 Kanama 2026 mu mujyi wa Salzburg.

Uyu mukino uzahuza ikipe ya Paris Saint-Germain yegukanye igikombe cya UEFA Champions League n'iya Aston Villa yatwaye UEFA Europa League.

Iri genwa rije nyuma y’igihe gito Omar Artan avuzwe cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga, nyuma yo kutemererwa kwinjira muri United States, ibintu byatumye atabasha kwitabira ibikorwa byari bifitanye isano n’Igikombe cy’Isi.

Abasesenguzi batandukanye babona icyemezo cya UEFA cyo kumuha inshingano zo gusifura umwe mu mikino ikomeye ku rwego rw’amakipe i Burayi nk’uburyo bwo kumugaragariza icyizere, icyubahiro no guha agaciro ubushobozi bwe bw’umwuga, nyuma y’ibibazo yahuye na byo.

Kuyobora UEFA Super Cup ni imwe mu nshingano zikomeye umusifuzi ashobora guhabwa, kuko ihuza amakipe yegukanye amarushanwa abiri akomeye ku mugabane w’u Burayi. Kuba Omar Artan yaragiriwe icyizere cyo kuyobora uwo mukino ni ikimenyetso cy’uko akomeje kubarirwa mu basifuzi beza kandi bizewe ku rwego mpuzamahanga.

Ni intambwe ikomeye kandi ku mupira w’amaguru wa Afurika, kuko igaragaza ko abasifuzi b’Afurika bagenda barushaho guhabwa umwanya n’icyizere mu marushanwa akomeye ku isi.

Omar Artan amaze imyaka agaragaza ubuhanga mu misifurire, aho yayoboye imikino myinshi ikomeye y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (Confederation of African Football) ndetse no mu marushanwa ya FIFA.

Iri toranywa rikomeje kumushimangira nk’umwe mu basifuzi b’Abanyafurika bageze ku rwego rwo hejuru, ndetse rikaba ari ishema rikomeye kuri Somalia no ku mugabane wa Afurika muri rusange.


UEFA yahaye Omar Artan icyubahiro kidasanzwe, Imugena kuyobora UEFA Super Cup 2026 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments