Urukiko rwa Gisirikare kuri uyu wa 12 Kamena 2026, rwahamije Dismissed (wirukanywe burundu mu Ngabo z'u Rwanda kandi qkaburwa ipeti rya Majoro) Maj. Jean Claude Habineza ibyaha byo kwiba, gutanga sheki itazigamiye ndetse no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri, rumukatira igifungo cy’imyaka itanu n’amezi atandatu.
Ni urubanza rwari rukurikiwe n'abantu benshi kubera amafaranga menshi yavuzwemo, aho ubushinjacyaha bwagaragaje ko Habineza yagize uruhare mu kunyereza miliyoni 485 Frw zakuwe muri Zigama CSS zoherezwa kuri konti z’abakiriya batandukanye batabizi.
Mu mwanzuro warwo, urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri bimwe mu byaregwaga Habineza, rumuhamya ibyaha bitatu birimo kwiba, gutanga sheki itazigamiye no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.
Ku cyaha cyo kwiba yakatiwe umwaka umwe n’amezi atandatu y’igifungo. Ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye yakatiwe umwaka umwe, mu gihe ku cyaha cyo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri yakatiwe imyaka itatu y’igifungo.
Kubera impurirane mbonezabyaha, ibyo bihano byahujwe bimuviramo igifungo cyose hamwe cy’imyaka itanu n’amezi atandatu.
Urukiko kandi rwemeje ko Bavakure Ndekwe Felix, umusivili waregwaga muri uru rubanza, yari icyitso mu cyaha cyo kwiba. Icyakora, ntirwamuhanishije kubera urwego rw’isano afitanye n’uregwa nk’uko amategeko abiteganya.
Rwemeje ko kandi nta ndishyi agomba gutanga kuko ibirego byamuregwagaho byashingiye ku kirego cy’ubushinjacyaha gusa.
Mu bijyanye n’indishyi, urukiko rwemeje ko ikirego cy’abasabaga indishyi gifite ishingiro, rutegeka Habineza hamwe na Zigama CSS kwishyura abantu icyenda bagaragaje ko bahombejwe n’ibikorwa bye.
Zigama CSS yategetswe gusubiza kuri konti ya S/Sgt Gashirabake Didas miliyoni 50 Frw yari yarakuweho mu buryo bunyuranyije n’amategeko zoherezwa kuri konti ya Higiro.
Yanategetswe kandi kumuha miliyoni 2,5 Frw z’indishyi z’akababaro, ku buryo azahabwa yose hamwe miliyoni 52,5 Frw.
Ku ruhande rwa Habineza, yategetswe kwishyura S/Sgt Gashirabake Didas miliyoni 8,5 Frw zirimo indishyi z’akababaro, indishyi mbonezamusaruro, amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka.
Rwemeje ko Kabandana Gilbert ahabwa miliyoni 30,458 Frw zirimo amafaranga ya sheki itazigamiye yari yahawe na Habineza, inyungu za banki, indishyi z’akababaro, indishyi mbonezamusaruro, igihembo cya avoka n’igarama ry’urubanza.
Maj. Jean Claude Manirafasha azahabwa miliyoni 51,2 Frw zirimo amafaranga y’ibanze, indishyi mbonezamusaruro, igihembo cya avoka n’amafaranga y’ikurikiranarubanza.
Kagarama Emile urukiko rwategetse ko agomba guhabwa amadolari ya Amerika 20.000 ndetse na miliyoni 1 Frw y’igihembo cya avoka.
Twagirayezu Joseph azahabwa miliyoni 19,939,222 Frw n’amadolari 10.500, bikubiyemo amafaranga yari yaratanze, inyungu zayo, amafaranga y’ikurikiranarubanza, igihembo cya avoka n’igarama ry’urubanza.
Umutoni Angel Anitha azahabwa miliyoni 14,120 Frw zirimo amafaranga y’ibanze, igihembo cya avoka n’igarama ry’urubanza.
Maj. Gerome Sebahuye azahabwa miliyoni 21,020 Frw zirimo amafaranga y’ibanze, igihembo cya avoka n’igarama ry’urubanza.
Muhimakazi Felcula azahabwa amadolari 24.580 n’indishyi zingana na miliyoni 4 Frw, zirimo amafaranga yari yaratanze, ikiguzi cy’itike y’indege, indishyi z’akababaro n’igihembo cya avoka.
Africa Jean Claude na we azahabwa miliyoni 24,220 Frw zirimo amafaranga y’ibanze, indishyi mbonezamusaruro, indishyi z’akababaro, amafaranga y’ikurikiranarubanza, igihembo cya avoka n’igarama ry’urubanza.
Urukiko rwibukije Dismissed Maj. Jean Claude Habineza ko afite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo mu gihe ateganya amategeko, mu gihe yaba atanyuzwe n’imikirize y’urubanza cyangwa ibihano yahawe.
Uru rubanza rusize Maj. Habineza ahamijwe ibyaha bikomeye bifitanye isano n’uburiganya n’inyerezwa ry’umutungo, ndetse ruba rumwe mu manza nini ziciwe n’Urukiko rwa Gisirikare mu myaka ya vuba aha kubera ubwinshi bw’amafaranga yavuzwemo n’umubare w’abasaba indishyi barugaragayemo.
Maj. Habineza Jean Claude yareganwaga n'umuvandimwe we Bavakure Ndekwe Felix wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo na Rayon Sports
Like This Post? Related Posts