Perezida wa Amerika, Donald Trump, yahagaritse umugambi wari warateguwe n’igisirikare cya Amerika wo kohereza ingabo ku butaka bwa Iran kugira ngo zifate ububiko bwa uranium yongerewe ubushobozi, nyuma yo kuburirwa ko icyo gikorwa cyashoboraga guteza intambara ndende ndetse n’igihombo gikomeye ku ngabo za Amerika.
Raporo ya CNN ivuga ko
abayobozi bakuru b’igisirikare cya Amerika bari bamaze igihe bategura operasiyo
yihariye yo kwinjira muri Iran no kwigarurira uranium bikekwa ko ishobora
gukoreshwa mu gukora intwaro kirimbuzi.
Amakuru
agaragaza ko ku wa 19 Gicurasi 2026, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Amerika, Dan Caine, yavuye mu nama ya NATO yabereye i Bruxelles mu Bubiligi ajya ku cyicaro cya CENTCOM kiri
i Tampa muri Florida, aho yagejejweho amakuru y’ibanga ku buryo Amerika
yashoboraga gufata iyo uranium ku ngufu.
Nyuma
y’iyo nama, Gen. Caine ngo yagejeje kuri Trump amahitamo yose ya gisirikare
yari ateganyijwe, ariko Perezida wa Amerika aza gufata umwanzuro wo
kubihagarika nyuma yo kumenyeshwa ko Iran yashoboraga kwihimura bikomeye kuri
Amerika ndetse no ku bafatanyabikorwa bayo bo mu karere.
CNN
ivuga ko indi mpamvu nyamukuru yatumye uwo mugambi usubikwa ari impungenge
z’uko washoboraga guteza impfu nyinshi mu basirikare ba Amerika ndetse ukongera
guhungabanya ubukungu bw’Isi binyuze mu ihungabana ry’ubucuruzi bwa peteroli.
Bivugwa
ko iyo operasiyo yari kuba igoye cyane kuko uranium ya Iran ibitse mu bigo
bikomeye birimo Isfahan, Natanz na Fordow, byinshi muri byo bikaba biri munsi
y’imisozi ndetse no mu miyoboro y’ubutaka ifite ubwirinzi bukomeye cyane.
Abasesenguzi
ba gisirikare bavuga ko kuyifata byari gusaba kohereza amagana y’abasirikare
b’inzobere mu bikorwa byihariye, kandi bikaba byari hafi gusa n’igitero cyo
kwigarurira igihugu cyose.
Umwe
mu bavuganye na CNN yagize ati: “Byari kuba bigoye cyane gushakisha uranium
muri iyo miyoboro yose. Byari gusaba kohereza ingabo nyinshi cyane; mu by’ukuri
byari kuba bisa no gutera Iran.”
Amakuru kandi avuga ko Iran yari yamaze gufata ingamba zikomeye zo
kurinda ayo mabanga yayo ya nucléaire, zirimo gufunga inzira ziyigeraho,
gushyira ibisasu ku marembo y’ububiko ndetse no gusenya zimwe mu nzira ziganayo
kugira ngo uwo ari we wese washaka kuyifata abihomberemo bikomeye.