Abahanzi Bruce Melodie na The Ben bongeye kwerekana umuhangane bwabo mu gitaramo bahuriyemo cya Summer Country Tour cya Mbere I Musanze
Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa 13 Kamena 2026 muri Stade ubworoherane mu karere ka Musanze aho cyari kitabiriwe n’ibihumbi by’abakunzi baba bahanzi bombi iteka bivugwa ko umwe ari hejuru y’undi mu buhanga.
Igitaramo cyatangijwe na MC Luckman Nzeyimana wari ukiyoboye uwbo yahaga ikaze abakunzi ba Muzika nyarwanda cyatangijwe neza na MC Bior wasusurukije abari muri stade mungufu nyinshi uyu musore yakoze ibishoboka byose ngo abakitabiriye baticwa n’irungu ari nako abafana ku mpande zombie bari babukereye baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu nkuko byitezwe mu tundi turere bazataramiramo .
Umuhanzi Kevin Montana uzwi nk’umwami w’amapiano ukorera umuziki I Musanze yahamagawe ku rubyiniro maze mu mbyino zatunguye benshi zikoreshwa mu njyana y’amapiano zabyimwaga n’abakobwa bazigukaraga umubyimba atanga ibyishimo mu ndirimbo ze zikunze kugeza avuye ku rubyiniro .
Bwiza nk’umuhanzikaziukunzwe mu Rwanda niwe wabimburiye abandi bahanzi bakuru ku rubyinrio maze mu ndirimbo ze nka Gake gake’, ‘Boda Boda’ mu mbyino zibereye ijisho yashimishe abakunzi bemu gihe gito yarafite ariko byaje guhindura isura ubwo yaririrmba indirimbo yakoranye ‘Best friend’ yakoranye na The Ben ndetse na ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie kugez avuye ku rubyiniro .
Yakorewe mu ngata na Kitoko Bibarwa byagaragaye ko yari akumbuwe cyane n’abakunzi bo muri Musanze nawe mw’ijwi ryahogoje benshi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze za kera ndetse nizo yashyize hanze nyuma yo kugaruka kuba mu Rwanda.
Uko amasaha yicumaga abafana bo bari bakomeje kwerekana ingufu zabo mw’ihangana rikomeye ariko byabaye ibindi ubwo The Ben byagaragara ko yiteguye bihagije yaje ku rubyiniro mu mbaraga nyinshi n’imyiteguro iri kuruhande rwo hejuru yashimishije benshi bari bamukumbuye mu ndirimbo ze nka Ndaje ,Why ,Folomiana,Ko nahindutse ,Lose control,Vazi ,ni zindi nyinshi yongeye kwereka ko yigaruriye imitima ya benshi kugeza avuye ku rubyiniro.
Isaha yari itegerejwe na benshi yagez emaze Itahiwacu Bruce wateguye iki gitaramo aza ku rubyiniro nkuko nawe byari bitegerejwe na benshi yakoreshe igihe kiri hejuru y’isaha mu buryo bwa Live maze aririmba zimwe mu ndirimbo zabiciye bigacika abantu barabyina karahava .
Bruce
Melodie nawe yongeye kwerekana ko atari agafu k’imvugwa rimwe aho
yashimangiye koko ari Munyakazi
kugeza igitaramo gisojwe
aho abafana wabona bagifite inyota yo gucinya akadiho .
Biteganyijwe yuko nyuma ya Musanze, aba bahanzi bazakomereza ibi bitaramo mu Karere ka Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026.
Uko byari byifashe Mu bafana mu mafoto