Abakinnyi,
abayobozi n’abafana b'ikipe ya RSSB Tigers bahuriye mu byishimo bidasanzwe mu
birori byo kwishimira igikombe cya Basketball Africa League (BAL) 2026,
byabereye kuri Kigali Convention Centre nyuma y’uko iyi kipe yanditse amateka
yo kuba iya mbere yo mu Rwanda itwaye iri rushanwa rikomeye ku rwego rwa
Afurika.
Ibi birori
byabaye mu ijoro ryo kuru uyu wa
gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026 byari
byateguwe mu rwego rwo gushimira abafana n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu
rugendo rwagejeje RSSB Tigers ku ntsinzi y’amateka. Abafana baturutse hirya no
hino mu gihugu bitabiriye uyu munsi w’ibyishimo, bamwe bambaye imyambaro
y’ikipe, abandi bazanye amabendera n’ibyapa byashimaga abakinnyi n’abatoza
RSSB Tigers
yegukanye igikombe cya BAL 2026 nyuma yo gutsinda Petro de Luanda yo muri
Angola amanota 90 kuri 88 mu mukino wa nyuma wabereye muri BK Arena i Kigali.
Iyo ntsinzi yabaye amateka kuko ari bwo bwa mbere ikipe yo mu Rwanda yegukanye
iri rushanwa kuva ryatangira.
Mu birori
byo kuri Kigali Convention Centre, abakinnyi berekanye igikombe batsindiye,Nyuma yo kukizengurukan bimwe mu bice by’umujyi
waKigali bakimurikira abakunzi babo ku
mugaragaro aho batangiriye urugendo uri Club Rafiki rukomereza
Kimisagara- Nyabugogo -Muhima – City Center -SOPETRADE – Remera, rusorezwa mu
mbuga ya Kigali Convention Centre aho ibihumbi by’abakunzi bayo n’abanyarwanda bari bayitegereje
Byari ibyishimo
bikomeye kubona abakinnyi bafatanye n’abafana kuririmba no kubyinira hamwe,
bishimira urugendo rwabaranze muri uyu mwaka w’imikino.
Abayobozi ba
RSSB Tigers bashimiye cyane abafana bakomeje kubaba hafi kuva shampiyona
itangira kugeza ku mukino wa nyuma. Bavuze ko inkunga n’urukundo rw’abafana
byabaye imwe mu nkingi zikomeye zafashije ikipe gukomeza guhatana kugeza
yegukanye igikombe cya Afurika.
Muri uwo
muhango kandi hanashimiwe abakinnyi bagaragaje ubwitange budasanzwe, barimo
Craig Randall II wagize uruhare rukomeye mu gutuma ikipe yegukana igikombe
ndetse akegukana n’igihembo cy’umukinnyi mwiza wa BAL 2026.) Abasesenguzi ba
Basketball bavuga ko intsinzi ya RSSB Tigers ishobora gufungura urundi rugendo
rushya muri siporo y’u Rwanda, kuko yerekanye Ibirori byo kuri Kigali
Convention Centre byasojwe n'ibitaramo n'ubusabane hagati y'abakinnyi
n'abafana, mu rwego rwo kwishimira icyo gikombe aho abahanzi nka Kenny Sol, Juno Kizigenza, Bull Dogg, Angell
Mutoni, Ariel Wayz na Kivumbi King basusutsa imbaga yiganjemo urubyiruko
by’umwihariko abakunzi ba Basketball n’ab’umuziki.
Iki gitaramo
cyasojwe no guturitsa urufaya rw’ibishahi mu kirere ibizwi nka fireworks mu
rwego rwo kwishimira byimazeyo ishema iyi kipe yahesheje u Rwanda
n’abanyarwanda muri BAL 2026.
Like This Post? Related Posts