Ku wa Kane tariki ya 31 Kanama 2023, Nibwo Hasinywe amasezerano hagati y’u Bwongereza n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF agamije kuzamura ireme ryuburezi bwabakobwa mu Rwanda.
Aya masezerano yatangajwe na Minisitiri Ushinzwe Iterambere mu Bwongereza n’Umugabane wa Afurika, Andrew Mitchell ko Guverinoma y’u Bwongereza yahisemo gutera inkunga uburezi bw’abakobwa mu Rwanda kuko ari bwo buryo bwiza bwo guharanira impinduka zigamije iterambere ry’Isi, kandi bashobora kuvamo abazavumbura imiti y’indwara zikomeye.
Ni amasezerano afite agaciro kamafaranga angana na miliyoni 13,3 z’Amapawundi azafasha mu guteza imbere uburezi bw’abakobwa.
Uyu mugabo yasabye ko abakobwa barindwa imbogamizi zituma batisanzura mu myigire yabo, ndetse na bo bakirinda kugira ikintu na kimwe bumva ko badashoboye gukora.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere yavuze ko hari zimwe mu mbogamizi z’imyumvire ishingiye ku muco nyarwanda usanga ntaho yanditse ariko zikabuza abakobwa gukora ibikorwa bimwe na bimwe.
Uyu muyobozi yasobanuye ko Leta y’u Rwanda yakoze ibikorwa byinshi bigamije gukuraho inzitizi zibangamira uburezi bw’abakobwa, ari na yo mpamvu ishyigikira gahunda zose zigamije guteza imbere uburezi bwabo.
Ati “Uburyo bwiza kandi bushoboka bwo guhindura Isi nziza ni ukwigisha abakobwa, kuko iyo wigishije umukobwa nyuma aba azubaka urugo, azohereza abana be ku ishuri, azashaka akazi cyangwa agakora ku buryo yiteza imbere, kandi ibyo ni byiza ku bantu bose no ku muryango abarizwamo, kandi azajya mu buyobozi guhera mu muryango we kugeza no ku rwego rw’igihugu.”
Uyu mushinga watangiye muri uyu mwaka ukazageza muri 2030, ukazibanda ku bigo 50% bifite umusaruro muke mu bijyanye no gutsindisha mu ishuri.
Like This Post?
Related Posts