Nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hano mu karere havugwa intambara y’amagambo hagati ya Bebe
Cool na Mutesi Jolly iki kibazo cyinjiwemo n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda
Gen Muhoozi Kainerugaba asaba Bebe cool
guhosha iyo ntambara
Mu butumwa
yashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu munsi abinyujije ku urubuga rwe rwa X Umuhanzi
Bebe Cool yavuze ko yakiriye telefoni
imuhamagara imuvuye k’Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba, amugira inama yo guhagarika
ayo makimbirane hagati ye na Miss Mutesi Jolly yari amaze iminsi avugisha benshi ku mbuga
nkoranyambaga.
Yasobanuye
ko Muhoozi, nk’umukuru ndetse n’umuyobozi yubaha, yamugiriye inama yo gusiba
ubutumwa yari yaratangaje ku mbuga nkoranyambaga no gushaka uburyo ikibazo cye
na Jolly cyakemurwa mu bwumvikane, aho gukomeza kugishyira mu ruhame.
Mu butumwa
bwe yagize ati: “Muri iki gitondo nakiriye telefoni impamagara ya mukuru
wanjye, Muhoozi Kainerugaba, ku bijyanye n’ikibazo cyari hagati yanjye na
Jolly. Nk’umukuru wanjye n’umuyobozi, yangiriye inama yo kubihagarika, gusiba
ubutumwa nari natangaje no gushaka uko twakemura ikibazo mu bwumvikane
tutifashishije imbuga nkoranyambaga.”
Yakomeje
avuga ko Muhoozi yamwibukije ko we na Jolly bombi ari abantu bafitanye umubano
wa hafi na we, bityo ko nta mpamvu yo gukomeza impaka cyangwa guterana amagambo
mu ruhame, ibintu bishobora gukurura umwuka mubi hagati y’impande zombi.
Nyuma yo
kwakira iyo nama, yavuze ko yayishimiye kandi ayemera, ashimangira ko agiye
gukurikiza ibyo yasabwe no gushyira imbere ibiganiro byubaka aho gukomeza
amakimbirane agaragarira mu ruhame.
Iyi nkuru
yakiriwe neza n’abakurikiranira hafi ibikorwa byo ku mbuga nkoranyambaga, aho
benshi bagaragaje ko gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro no mu bwubahane
ari bwo buryo bwiza bwo kubaka umubano urambye.
Abasesenguzi
bavuga ko imbuga nkoranyambaga zafashije abantu benshi gutanga ibitekerezo no
kuvuga ibibazo bahura na byo, ariko ko zishobora no kuba urubuga
rw’amakimbirane iyo abantu bahisemo guhangana mu ruhame aho kuganira mu buryo
bwubaka.
Bongeraho ko
iyo abantu bafite ijambo rikomeye mu muryango cyangwa mu nzego z’ubuyobozi
bagize uruhare mu guhuza impande zifitanye ibibazo, bishobora gufasha kugera ku
mwanzuro urambye kandi ugafasha impande zose kubungabunga umubano mwiza.
Ku ruhande
rwa Muhoozi Kainerugaba, iki gikorwa cyongeye kugaragaza uburyo akunze kugira
uruhare mu gutanga inama no gushishikariza abantu gukemura ibibazo mu mahoro.
Mu myaka yashize, yakunze gukoresha ijwi rye n’influence ye mu gushishikariza
ubwumvikane hagati y’abantu cyangwa amatsinda yagiye agaragara mu makimbirane
atandukanye.
Nubwo
hatatangajwe mu buryo burambuye icyateye amakimbirane hagati y’uyu muntu na
Jolly, ubutumwa yashyize ahagaragara bugaragaza ko impande zombi ziteguye
gukurikiza inama zatanzwe no gushaka umuti urambye utazanyuzwa mu mpaka zo ku
mbuga nkoranyambaga.
Abakurikiranira
hafi iki kibazo bavuga ko uyu mwanzuro ushobora kuba intangiriro y’ubwiyunge
n’ubufatanye bushya hagati y’impande zari zifitanye ikibazo, ndetse ukaba
urugero rwiza rw’uko ibibazo bishobora gukemurwa binyuze mu biganiro no
kubahana aho gukomeza guterana amagambo mu ruhame.
Mu gusoza
ubutumwa bwe, yashimiye Muhoozi Kainerugaba ku nama yamugiriye ndetse
ashimangira ko yemeye kuyikurikiza, agaragaza ubushake bwo gushyira iherezo ku
makimbirane no guharanira ubwumvikane n’amahoro.
Ibi bije
nyuma yaho Mutesi Jolly abinyujije mu
banyamategeko be yari yahaye Bebe Cool Amasaha 48 yo kuba yasibye ubwo butumwa bwose ndetse yanasabye
imbabazi zo kumuharabika ku mbuga nkoranyamba , mu Gihe Bebe cooll nawe yari yavuze ko icyo kibazo kidakemutse bazakizwa n’Inkiko .
Like This Post? Related Posts