Amasasu
menshi yumvikanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane hafi y’Diori Hamani
International Airport iherereye mu murwa mukuru wa Niamey, nk’uko byemejwe
n’abaturage batandukanye bavuganye n’itangazamakuru kuri telefone.
Amakuru
aturuka aho byabereye avuga ko urusaku rw’amasasu rwatangiye ahagana saa kumi
n’ebyiri za mu gitondo ku isaha yaho (06h00), kandi nyuma y’amasaha abiri rwari
rugikomeje, ibintu byatumye abaturage batangira kugira impungenge z’uko
hashobora kuba habaye igitero gishya cy’imitwe y’iterabwoba ikorera mu karere
ka Sahel.
Abaturage
batuye hafi y’ikibuga cy’indege bavuga ko amasasu yavaga hafi y’irembo rikuru
ryinjira ku kibuga cy’indege, ahari ikigo gishinzwe kugenzura no gusaka abantu
n’ibinyabiziga. Ku mbuga nkoranyambaga na ho hakwirakwijwe amakuru avuga ko
hashobora kuba hakoreshejwe intwaro ziremereye, ndetse ko inzego z’umutekano zahise
zohereza abasirikare benshi muri ako gace no kugakikiza kugira ngo zigenzure
uko ibintu byifashe.
Ibi bibaye
nyuma y’igitero gikomeye cyabaye mu mpera za Mutarama uyu mwaka, ubwo ikibuga
cy’indege cya Niamey hamwe n’ikigo cya gisirikare kiri hafi yacyo byagabwaho
igitero cyamaze amasaha menshi. Nyuma y’icyo gitero, umutwe wa Islamic State ni
wo waje kukiyitirira.
Icyo gitero
cyakomerekeyemo abantu benshi ndetse cyangiza ibikorwa remezo bitandukanye.
Icyo gihe ubuyobozi bwa Niger bwemeye ko hari intege nke zari mu mutekano
w’icyo gice, bunavuga ko intego y’abagabye igitero yari ugusenya ubushobozi
bw’ingabo mu bijyanye n’indege za gisirikare.
Nyuma y’icyo
gitero, ubutegetsi bwa gisirikare bwafashe ingamba zikomeye zirimo kwagura
uruzitiro rukikije ikibuga cy’indege, gushyiraho amagana ya camera zicunga
umutekano no gusenya uduce tumwe twafatwaga nk’ahashobora kwihishamo abagizi ba
nabi hafi y’ikibuga cy’indege.
Niger
iyobowe n’ubutegetsi bwa gisirikare kuva habaho ihirikwa ry’ubutegetsi muri
Nyakanga 2023. Nubwo ingabo zikomeje ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje
intwaro, igihugu kiracyahanganye n’ibitero by’umutekano muke bikorwa n’imitwe
irimo Islamic State ndetse na Jama'at Nasr al-Islam wal Muslimin, ikorera no
muri Mali na Burkina Faso.
Ku rwego rwa
dipolomasi, Niger yahagaritse ubufatanye bwa hafi yari ifitanye n’Ubufaransa
ibushinja gufasha imitwe yitwaje intwaro, ibyo Paris yakomeje guhakana. Kuva
icyo gihe, ubuyobozi bwa Niger bwatangiye gukorana cyane n’ibihugu birimo Russia,
Turkey na Iran.
Kugeza ubu,
nta tangazo riratangazwa n’inzego z’umutekano ku cyateye urwo rusaku rw’amasasu
cyangwa niba hari abantu baguye cyangwa bakomeretse muri ibyo bikorwa.
Abaturage basabwe gukomeza kuba maso no gukurikiza amabwiriza y’inzego
z’umutekano.
Like This Post? Related Posts