Itsinda ry’urubyiruko ruhuriyemo abakunzi b’umuziki wa Karaoke ryitwa Sing 4Fun Family riyobowe umuririmbyi
mwiza witwa Ange Mutsu Gakwandi
kuriki Cyumweru tariki ya 28/6/2026 basuye Urwibutso Rwa Genocide yakorewe
Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Bakigera ku rwibutso babanje gusobanurirwa amateka
yaranze U Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi
muri 1994 kuva ku ngoma z’ubukoloni
kugeza ubwo Abatutsi barenga
Miliyoni bishwe bazira uko bavutse .
Nyuma yo
gusobanurirwa ayo mateka bunamiye Inzirakarengane ibihumbi 250 zishyinguye muri urwo rwibutso bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo , bansura ibice
bitandukanye bibumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bahigira
byinshi bitandukanye
Ange Mutsu
wari ukuriye iryo tsinda nyuma yo gusura
Urwibutso yagize ati'iki gihugu
ni icyacu twebwe Rwanda rw’ejo birakwiye ko dusobanukirwa amateka yakiranze
bityo nabazadukomokaho tukazabigisha ibikwiriye byatugirira akamaro .
Yakomeje asaba buri munyarwanda wese ko yabona mugenzi
we nk’umuntu Bose bava amaraso kimwe kurusha uko yamubonamo ubwoko runaka ati
ibyabaye nyabuna ntibizongere ukundi kuko ntakiza nakimwe .
Yasabye kandi
urubyiruko rugenzi rwe gusigasira umuco wacu wa Kinyarwanda ubumwe,
ubwiyunge ndetse n'Indangagaciro birurange aho ruri hose ku Isi.