• Amakuru / MU-RWANDA
Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Abaturage batuye muri santeri y’ubucuruzi yo mu Byangabo mu murenge wa  Busogo akarere ka Musanze barembejwe n’impumuro mbi ituruka mu nkari z’abasinzi banyara inyuma y’utubari ducururizwamo inzoga.

Aba baturage bahangayikishijwe n’iki kibazo bavuga ko akenshi giterwa n’abasinzi  babura aho banyara bagahitamo kwiherera inyuma y’inzu z’abaturage ndetse n’inyuma y’utubari kuko ubwiherero  rusange    bw’aho baba banywereye buba bufunze.

Umwe muri aba baturage yabwiye BTN ko uyu mwanda uzamura impumuro mbi aho batuye dore ko hari n’abatangiye kugirwaho ingaruka mbi n’iki kibazo babona nk’ikizasiga ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati "Ntitworohewe n’uyu mwanda uturuka mu nkari z’abasinzi bo ku tubari, Nibadufashe  kuko tuzengerejwe cyane nawo".

Aba baturage kandi bibaza niba banyiri-utubari batabibona dore ko n’amasazi abisangira aho batangira serivisi y’inzoga zirimo n’urwagwa.

Umunyamakuru wa BTN ubwo yateguraga iyi nkuru yagerageje kubaza ubuyobozi bw’umurenge wa Busogo niba iki kibazo bukizi n’icyo bushobora kugikoraho maze ubu buyobozi buvuga ko bukizi ariko bugiye kugikurikirana kigakemuka mu maguru mashya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa  Busogo, NDAYAMBAJE Kalima  Augustin  yabwiye BTN ko  iki kibazo   bagiye kureba uko bagikemura mu buryo bwihuse  kugira ngo bidakomeza guteza umwanda mu baturage.

Yagize ati "Iki kibazo kirazwi, mu gihe gito kiraba cyakemuwe".

Kubera   uburyo  iki kibazo  gifite uburemere, Aba baturage basarasaba ko ubwiherero rusange  bwafungurwa  kandi  bugakorerwa isuku ihoraho  kugira ngo abantu bajye  babona aho biherera mu buryo bworoshye  bikagabanya  gukwirakwiza umwanda  hirya no hino cyane ko uyu mwanda uba uri hafi y’inzira zinyurwamo n’abagenzi barimo abana ndetse kandi ubu bwiherero bukanasanywa kuko n’ubuhari bwangiritse ku buryo bubabaje.

NI INKURU YA Gaston NIREMBERE/BTN TV mu karere ka Musanze

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments