Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Bamwe mu baturage basigajwe inyuma n’amateka, batuye mu murenge wa Mudende akarere ka Rubavu bahangayikishijwe n’aho bazakura amafaranga yo kwishura ubwisungane mu kwivuza( Mituel de Sante).
Aba baturage bavuga ko babayeho mu buzima bukakaye kuko ntakazi basanzwe bafite gashobora kubafasha kwitangira ubwo bwisunge dore ko batunzwe no gusaba umuhisi n’umugenzi.
Kuba ntaho bakura amafaranga, bavuga ko bikomeje kubahangayikisha bikanabatera urujijo rwo kwibaza aho bazayakura cyane ko bakunda kurwaragurika.
Mu kiganiro bamwe muri bo bagiranye na BTN, bavuze ko batagishyira iraso ku mubiri bitewe n’impungenge z’ubuzima bwabo ndetse n’ahazaza habana babo nyuma yuko bagiye kwivuza bagasubizwa inyuma.
Nyirandengejeho Laurence, umwe muri aba baturage basigajwe inyuma n’amateka ,Avuga ko ntakizere cy’ubuzima bwabo kuko bariho batariho aho agereranya ubuzima babayemo nk’ubwinyoni zibayemo.
Yagize ati “Ntitwishoboye kandi na leta irabizi ko ntakandi kazi tugira uretse ako gusabiriza”.
Uyu muturage akomeza avuga ko kugirango babone amafunguro yo kurya aruko babanza kujya kuyasaba mu baturage bafatanyije Nabana bibyariye kuko batari kumwe ntacyo bahabwa.
Akomeza ati “Ubu mukanya ngiye kujyana n’urubyaro rwanjye mu baturanyi ngo turebe ko hari icyo baduha”.
Undi muturage utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko kubona serivisi zijyane n’ubuvuzi muri iyi minsi byabareye ingorabahizi.
Agira ati “Mbere twajyaga kuvuza abana twifashishije Mituweli de Sante twishyurirwaga na leta, ubu rero ntitukijya kwa muganga ngo batuvure tuterekanye Mituweli. Twahisemo kurwarira mu ngo kuko turacyategereje icyo Imana izakora”.
Ku murongo wa telephone Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric yabwiye BTN ko abaturage bose bagomba kwigira bakishakamo ibisubizo badategereje ibiva mu maboko y’abandi.
Ati “Ubu icyerekezo u Rwanda rurimo,ni ukubaka ubushobozi bw’umuturage kugeza ubwo yifasha akishakamo igisubizo. Turabizi ko hari abaturage b’abanyantege nke, gusa ariko hari gahunda yo kubaka amazu asaga makumyabiri n’Atandatu bazaboneramo akazi bikazabafasha kwiyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza byu mwihariko abatishoboye”.
Mbere yuko ibyiciro by’ubudehe bivugururwa, abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bishyurirwaga na Leta amafaranga Ibihumbi bitatu kuri buri muntu mu gihe abo mu cyiciro cya gatatu biyishyuriraga amafaranga Ibihumbi bitatu noneho abo mu cyiciro cya kane bakishyura Ibihumbi birindwi kuri buri muntu.
TUYISHIME Jacques/BTN TV
Like This Post?
Related Posts