Yanditswe na DUUSHIMIMANA Elias
Ibintu byahinduye isura mu ikipe ya Kiyovu Sports yahoze ikoza imitwe yintoki nyuma yamakimbirane yateje impagarara hagati yabayobozi bakomeye bayo.
Yaba Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis na Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Company Sports Ltd ntaneza buri wese yifuriza undi nyuma yuko hari amanyaga yumvikanye bagiye bashinjanya arimo kugura abakinnyi batabyumvikanyeho.
Byatangiye mbere y’uko umwaka w’imikino utangira ariko abantu babifata nk’ibyoroshye bizahita bikemuka.
Habanje kubaho ikibazo mu gusinyisha abakinnyi aho buri umwe muri aba bagabo yasinyishije abakinnyi be.
Ndorimana Jean François Régis uzwi nka Général yasinyishije Niyonzima Olivier Seif bivugwa ko Mvukiyehe atabyakiriye neza kuko bamusinyishije batabimubwiye, kuri uyu mugabo hiyongereyeho Umurundi Bazombwa Kirongozi na we wasinye Juvenal atabizi.
Byari byatangiye kuzamura umwuka mubi ariko bagerageza gukemura ikibazo ntihagira ikiba birarangira.
Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi
Amakuru dukesha ikinyamakuru Isimbi, avuga ko ubwo bari mu myitozo itegura umunsi wa kabiri wa shampiyona wo Kiyovu Sports yatsinzemo AS Kigali 2-0 ku tariki ya 26 Kanama 2023, aba bayobozi bashwaniye mu myitozo hafi kurwana ariko abari aho barakumira.
Muri uko gutongana kose nibwo Ndorimana Jean François Régis yumvikanye abwira Juvenal ko atakomeza kwihanganira gutsindwa ko ahubwo Kiyovu Sports yayimusigira akigendera.
Bugesera FC yatumye Ndorimana Jean François Régis ahiga kwirukana Juvenal n’abakinnyi yaguze.
Kugeza ubu nyuma y’umunsi wa 3 wa Shampiyona ya 2023-24, Kiyovu Sports ifite amanota 4/9 yanganyije na Muhazi United, itsinda AS Kigali inatsindwa na Bugesera FC.
Like This Post? Related Posts