• Imikino / FOOTBALL

Ku wa Gatatu tariki ya 06 Nzeri 2023, Nibwo hamenyekanye amakuru yuko Nsanzimfura Keddy hari ikipe yo mu Misiri yasinyanye nayo amasezerano nyuma yo gutandukana na APR FC yari amazemo igihe.

Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ukesha nyiri ubwite, ni uko nyuma yo kumara ukwezi ahakora imyitozo ngo yigaragaze, Keddy yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu kipe ya El-Qanah FC ikina mu Cyiciro cya Kabiri.

Ati “Nasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri El-Qanah FC yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Misiri.”

Uyu musore w’imyaka 22 yazamukiye mu kipe y’abato ya Kiyovu Sports ndetse aranayikinira, aca muri La Jeunesse FC, ajya muri APR FC ndetse atizwa muri Marine FC ari na ho yakinaga umwaka ushize w’imikino

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments