Urwego
rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA) rwatangaje ko
rwahagaritse ibikorwa by’inganda 47 zikora ibinyobwa bisembuye nyuma yo gusanga
zitujuje ibisabwa mu mabwiriza agenga umutekano n’ubuziranenge bw’ibinyobwa.
Mu
itangazo ryashyizwe hanze ku wa 03 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko iki
cyemezo gikurikira igenzura ryakozwe ndetse n’itangazo ryabanje gusohoka ku wa
02 Kanama 2026 ryerekeye ifungwa ry’inganda zikora ibinyobwa bisembuye.
Rwanda
FDA yavuze ko mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage,
yategetse ko ibinyobwa byose bikorwa n’izi nganda ziri ku Mugereka wa II bihita
bikurwa ku isoko, ndetse abakora n’ababicuruza bagahagarika ibikorwa bifitanye
isano n’ibi binyobwa.
Urwo
rwego rwategetse kandi abafite ibi binyobwa mu bubiko cyangwa mu maduka
kubisubiza aho byakorewe cyangwa bakabihereza ababikwirakwiza, mu gihe abakora
ibi binyobwa basabwe kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatu uhereye igihe
itangazo risohokeye.
Mu
nganda zafatiwe iki cyemezo harimo Yego Manufacturers Ltd, Kasesa Distillers
and Distributors Ltd, Akeza Karigura No.1 Ltd, Umuhigo Ryohera Ltd, Rutsiro
Honey Ltd, Indakamirwa Ltd, Rottwyler Beverages Ltd, SPIC Ltd n’izindi nyinshi.
Rwanda FDA yibukije ko kutubahiriza aya mabwiriza bizahanwa hakurikijwe amategeko n’amabwiriza abigenga, inasaba abaturage kutagura cyangwa kunywa ibinyobwa bikomoka kuri izi nganda ndetse n'izindi zizatangazwa nyuma y'igenzura rigikomeje.
Like This Post? Related Posts