Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo
kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bafatanyije na bagenzi babo
bakorera muri UNMISS Malakal, kuri uyu munsi batanze serivisi z’ubuvuzi ku
buntu ku baturage batuye mu gace ka Diel, mu nkengero z’umugezi wa Nili muri
Leta ya Upper Nile.
Iyi gahunda yakozwe mu gihe izi ngabo
zari ziri mu gikorwa gisanzwe cyo kugenzura uko umutekano wifashe mu mugezi wa
Nili no mu bice byo mu nkengero zawo.
Serivisi z’ubuvuzi zatanzwe zirimo
gusuzuma no kuvura indwara zisanzwe, kuvura malaria, kwita ku buzima bw’abana,
gutanga ubukangurambaga ku buzima, ndetse n’izindi serivisi rusange z’ubuvuzi.
Hanatanzwe imiti y’ibanze ku baturage ku buntu.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’agace ka
Diel, Bwana Jacob Bith Wuor, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga
amahoro ndetse na UNMISS ku bufasha bw’ubuvuzi bwatanzwe mu gihe gikwiye.
Yashimye uburyo aba basirikare bahuza ibikorwa byo gucunga umutekano n’ibikorwa
by’ubutabazi bigamije gufasha abaturage, avuga ko iki gikorwa kigaragaza
ubufatanye n’ubwitange ku baturage ba Leta ya Upper Nile.
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri
muri UNMISS Malakal, Lt Col Robert Rwagihungu, yavuze ko itsinda ry’abaganga
ryajyanye n’abagenzura umutekano bityo baboneraho gutanga serivisi z’ubuvuzi
zikenewe cyane ku baturage bafite ubushobozi buke bwo kugera ku mavuriro.
Yagaragaje ko iki gikorwa kigaragaza ubushake n’ubwitange bw’abasirikare b’u
Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro na UNMISS mu kurinda abasivili no guteza
imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bafite ibyago byinshi batuye mu
gace bakoreramo.
Iki gikorwa cyarushijeho gukomeza
icyizere n’ubufatanye hagati y’abaturage n’abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye
bari mu butumwa bw’amahoro, kinagaragaza ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda.
Byongeye kandi, cyerekanye uburyo ibikorwa by’ubufatanye hagati y’abasirikare
n’abaturage bishobora kwinjizwa neza mu marondo asanzwe.
Iki gikorwa cyarushijeho gukomeza icyizere n’ubufatanye hagati y’abaturage n’abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro, kinagaragaza ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda. Byongeye kandi, cyerekanye uburyo ibikorwa by’ubufatanye hagati y’abasirikare n’abaturage bishobora kwinjizwa neza mu marondo asanzwe.