• Imyidagaduro / IBITARAMO

Sosiyete itegura ibikorwa by’imyidagaduro ya Intore Entertainment yatanze ubutumwa bwo gushimira abantu n’ibigo byose byagize uruhare mu gutuma ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 Umuhanzi King James (Ruhumuriza James) amaze mu muziki bigenda neza, ivuga ko byabaye amateka azahora yibukwa mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Mu butumwa yashyize ahagaragara nyuma y’iyo weekend y’ibitaramo, Intore Entertainment yavuze ko ibyabaye byarenze kuba igitaramo gisanzwe, ahubwo byabaye umwanya wo kwizihiza umuziki nyarwanda, umuco, amateka n’urukundo abakunzi b’umuziki bakomeje kugaragariza King James mu rugendo rwe rw’imyaka makumyabiri.

Intore Entertainment yashimiye by’umwihariko Ruhumuriza James (King James) kuba yarabahisemo ngo bategure iki gikorwa gikomeye.

Bagaragaje ko kuba baragize uruhare mu gutegura ibirori byo kwizihiza imyaka 20 y’uyu muhanzi ari icyubahiro gikomeye, banamwifuriza gukomeza kugera ku bindi bikorwa by’indashyikirwa mu rugendo rwe rwa muzika.

Ubuyobozi bwa Intore Entertainment bwagaragaje ko intsinzi y’ibi bitaramo itari kugerwaho hatabayeho ubufatanye bw’abaterankunga n’ibigo byashyigikiye uwo mushinga.

Bwashimiye ibigo n’abafatanyabikorwa batandukanye birimo Primus, Bank of Kigali (BK), BK Arena, Tenga Promo, eKash by RSwitch, SAR Motors, Mövenpick Kigali, Greenride Africa, Rwanda TV, Kigali Channel 2, Gogo Decor, Rwanda Events Group, 63 Creatives, Dric Entertainment n’abandi bagize uruhare mu gutuma iki gikorwa kigenda neza.

Bwavuze ko inkunga yabo yagaragaje icyizere bafitiye iterambere ry’inganda z’umuco n’imyidagaduro mu Rwanda.

Intore Entertainment kandi  yanashimiye abahanzi batandukanye bitabiriye ibi bitaramo, aba-DJ ndetse n’abayoboye gahunda (MCs), ivuga ko impano zabo, imbaraga n’ubwitange byatumye urubyiniro rurushaho gususurutsa abakunzi b’umuziki.

Yavuze ko buri wese watanze umusanzu we yagize uruhare mu gukora igitaramo cyasigiye benshi amateka n’ibihe byiza.

Mu butumwa bwayo, Intore Entertainment yashimangiye ko abakunzi ba King James n’umuziki nyarwanda ari bo batumye ibyo bitaramo bigira igisobanuro cyihariye.

Yagize iti, urukundo rwabo, amajwi yabo, kubyina no gushyigikira umuhanzi kuva igitaramo gitangiye kugeza kirangiye ni byo byatanze ishusho nyayo y’ibyo kwizihiza imyaka 20 ya King James byari bivuze.

Bagaragaje ko ari bwo buryo bwongeye kwerekana ko ibitaramo bya Live bikomeje kugira umwanya ukomeye mu guhuza abahanzi n’abakunzi babo.

Intore Entertainment ntiyibagiwe gushimira abakozi bayo bose bakoze inyuma y’amarido kugira ngo iki gikorwa kigende neza.

Yavuze ko ubwitange, guhanga udushya, kwihangana no gukora amasaha menshi ari byo byatumye inzozi zo gutegura igitaramo cy’amateka zigerwaho.

Yashimangiye ko iyo ntsinzi ari iy’umuryango wose wa Intore Entertainment ndetse n’abafatanyabikorwa babo.

Mu gusoza ubutumwa bwayo, Intore Entertainment yavuze ko kwizihiza imyaka 20 ya King James bitari igitaramo gusa, ahubwo byabaye umunsi wo kwizihiza umuziki nyarwanda, umuco, amateka y’urugendo rw’umuhanzi ndetse n’abantu bose bagize uruhare mu kurwubaka.

Yashimiye buri wese witabiriye ibi bitaramo, abakomeje kubagirira icyizere ndetse n’abagize uruhare mu gukora amateka, yemeza ko bazakomeza gutegura ibindi bikorwa bikomeye bizasigira Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki ibihe bitazibagirana.

Intore Entertainment yasoje ivuga ko iyi ntsinzi ari intangiriro y’izindi gahunda zikomeye zigamije guteza imbere imyidagaduro yo ku rwego mpuzamahanga mu Rwanda no gukomeza gushyigikira impano z’abahanzi nyarwanda.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments