MTN MoMo na
BPR Bank Rwanda batangije ‘MoFaya’, serivisi nshya y’inguzanyo n’ubwizigame
izafasha abakiliya kubona kugeza kuri miliyoni 2 Frw
Mu rwego rwo
gukomeza korohereza Abanyarwanda kubona serivisi z’imari hifashishijwe
ikoranabuhanga, MTN Mobile Money (MoMo Rwanda) ku bufatanye na BPR Bank Rwanda
Plc, batangije ku mugaragaro MoFaya, serivisi nshya ihuza inguzanyo
n’ubwizigame ikorerwa kuri telefoni igendanwa.
Iyi serivisi
ije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukungu
bushingiye ku ikoranabuhanga no kongera umubare w’abaturage bagerwaho na
serivisi z’imari. MoFaya itegerejweho korohereza abakoresha Mobile Money kubona
inguzanyo no kwizigamira batiriwe basura ishami rya banki cyangwa buzuza
impapuro nyinshi.
MoFaya ni
urubuga rw’ikoranabuhanga rwakozwe ku bufatanye bwa MTN MoMo na BPR Bank
Rwanda, rugamije gutanga serivisi z’inguzanyo n’ubwizigame mu buryo bworoshye
kandi bwihuse.
Abakiliya ba
MTN MoMo bujuje ibisabwa bazashobora gusaba inguzanyo, kuyihabwa no kuyishyura
bakoresheje telefoni zabo, ndetse banizigamire amafaranga aturutse kuri konti
yabo ya Mobile Money.
Ibi bivuze
ko umuntu atazongera gusabwa kujya ku ishami rya banki kugira ngo abone izi
serivisi, ahubwo azajya azikoresha aho ari hose n’igihe cyose.
Kimwe mu
by’ingenzi byatangajwe ni uko abakiliya bujuje ibisabwa bazashobora kubona
inguzanyo igera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 Frw).
Ingano
y’inguzanyo umuntu ashobora guhabwa izashingira ku isesengura rya konti ye,
amateka y’imikoreshereze ya Mobile Money ndetse n’ubushobozi bwe bwo kwishyura.
Ibi
bizafasha cyane abantu bakenera amafaranga yihuse yo gukemura ibibazo
byihutirwa, kongera igishoro cyangwa gukomeza ibikorwa byabo by’ubucuruzi.
Uretse
inguzanyo, MoFaya inatanga amahirwe yo kwizigamira amafaranga aturutse kuri
konti ya Mobile Money.
Abakiliya
bazajya bohereza amafaranga muri konti y’ubwizigame bitabasabye kujya kuri
banki, bikazabafasha gutoza umuco wo kuzigama no guteganyiriza ejo hazaza.
Iyi gahunda
ishobora gufasha abaturage benshi batari basanzwe bakoresha konti za banki
kubona uburyo bworoshye bwo kubika amafaranga yabo mu buryo bwizewe.
Umuyobozi
Mukuru wa BPR Bank Rwanda PLC, Patience Mutesi yavuze batangije iyi serivisi
bagamije korohereza abantu kugera kuri serivisi z’imari.
Ati “Mu
ntego dusanzwe dufite nka BPR Bank Rwanda PLC ni uko dushyira imbere ibijyanye
no gutuma serivisi z’imari zigera kuri bose rero ni yo mpamvu twahisemo
gukorana na MoMo Rwanda Ltd kuko ifite abakiliya benshi barenga miliyoni
esheshatu, iyo wongeyeho abacu urumva ko umubare w’Abanyarwanda tuba tugezeho
baba ari benshi cyane.”
Umuyobozi
Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal U. Kagame, yavuze ko batangije iyi
serivisi mu rwego rwo gufasha abantu bakoresha Mobile Money kuzajya babona
amafaranga mu buryo bworoshye kugira ngo bakemure ibibazo bafite bitandukanye.
Ati “Mbere
y’uko tuzana iyi serivisi twabanje kumva ibyo abakiliya bacu bakeneye mu buzima
bwabo bwa buri munsi kuko hari igihe ashobora gukenera amafaranga yo gukemura
ibibazo runaka, rero binyuze muri iyi serivisi umuntu uzajya uyakenera azajya
yifashisha MoFaya mu gukemura bya bibazo cyangwa mu gushora mu bikorwa
bitandukanye byamufasha kwiteza imbere.”
Yakomeje
agira ati “MoFaya izajya ifasha abakiliya bacu kwiguriza amafaranga ndetse no
kuzigamira ahazaza mu buryo bworoshye bifashishije telefone yabo igihe icyo ari
cyo cyose.”
U Rwanda
rumaze gukataza mu bijyanye no kugeza serivisi z’imari kuri bose dore ko ubu
Abanyarwanda bagerwaho na zo ari 96% barimo 92% bazigeraho binyuze muri banki
cyangwa Mobile Money.
Serivisi
zayo zizajya zitangirwa kuri telefoni hifashishijwe kode *182*5*6#, aho
umukiliya azakurikiza amabwiriza agaragara kuri telefoni ye kugira ngo asabe
inguzanyo cyangwa atangire kwizigamira.
Ibi
bizagabanya igihe abantu bata mu ngendo zo kujya kuri banki no gutegereza
serivisi, bityo babone ibisubizo byihuse.
Abasesenguzi
mu rwego rw’imari bavuga ko serivisi nk’iyi ishobora kugira uruhare rukomeye mu
guteza imbere ubukungu bw’abaturage.
Abacuruzi
bato n’abaciriritse bazabona uburyo bwihuse bwo kubona amafaranga yo kongera
ibikorwa byabo, mu gihe n’abandi bakiliya bazagira uburyo bworoshye bwo
kwizigamira no gucunga neza umutungo wabo.
Ibi kandi
bishobora kongera umubare w’Abanyarwanda bakoresha serivisi z’imari
z’ikoranabuhanga, bikajyana n’icyerekezo cy’igihugu cyo kubaka ubukungu
butagira amafaranga afatika (cashless economy).
Ubufatanye
hagati ya MTN MoMo na BPR Bank Rwanda bugaragaza ubushake bw’izi nzego bwo
gukomeza guhanga udushya mu rwego rw’imari.
BPR Bank
Rwanda ni imwe muri banki nini mu gihugu, mu gihe MTN MoMo ari imwe muri
serivisi zikoreshwa cyane mu kohereza no kwakira amafaranga, kwishyura serivisi
zitandukanye ndetse no gukora ubucuruzi hifashishijwe telefoni.
Izi sosiyete
zombi zemeza ko MoFaya ari imwe mu serivisi zizafasha gukomeza kongera
ubwisungane mu by’imari no korohereza abakiliya kubona ibisubizo byihuse.
Abakiliya ba
MTN MoMo bifuza gukoresha iyi serivisi basabwa guhamagara *182*5*6# kuri
telefoni zabo, bagakurikiza amabwiriza agaragara kuri ecran.
Abujuje
ibisabwa bazashobora gusaba inguzanyo, kureba amafaranga bemerewe kugurizwa,
gutangira kwizigamira no gukurikirana serivisi zabo zose bakoresheje telefoni
gusa.