Uwahoze ari
Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, ari mu Rwanda aho yitabiriye umuhango
wo gutangiza ku mugaragaro African Academy for Women in Political Leadership,
ishuri rishya rigamije kongerera ubushobozi abagore bifuza cyangwa basanzwe
bari mu buyobozi bwa politiki hirya no hino muri Afurika. Iki gikorwa cyabereye
i Kigali ku wa 3 Kanama 2026, kikitabirwa n'abayobozi batandukanye bo ku
mugabane wa Afurika, abahagarariye imiryango mpuzamahanga ndetse n'inzobere mu
miyoborere.
Iri shuri
ryashinzwe ku bufatanye bwa African School of Governance (ASG), Umuryango wa
Afurika Yunze Ubumwe (AU), Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere
(UNDP) ndetse na African Women Leaders Network (AWLN). Intego yaryo ni ugufasha
abagore bafite intego yo kwinjira cyangwa gukomeza mu buyobozi bwa politiki
kubona ubumenyi, ubujyanama n'imiyoboro ibafasha gutsinda imbogamizi bakunze
guhura na zo.
Mu ijambo
rye, Sahle-Work Zewde yavuze ko imyaka myinshi abagore bashakaga kujya muri
politiki bagiye bahura n'imbogamizi zirimo kubura ubushobozi bwo kwiyamamaza,
kutagira imiyoboro ikomeye y'ababashyigikira, iterabwoba ndetse no kubura
abajyanama babafasha. Yashimangiye ko iri shuri rije guhindura iyo shusho,
rikubaka uburyo buhamye bwo gutegura abayobozi b'ejo hazaza.
Yagize ati: "Mu
gihe kirekire abagore binjiraga muri politiki buri wese yihanganiye inzitizi ze
wenyine. Iri shuri rihinduye iyo nkuru."
Yakomeje
asaba abagore bazanyura muri iri shuri kurangwa n'indangagaciro
z'ubunyangamugayo, gukorera abaturage no kubaka ibigo bikomeye. Yongeyeho ko
ubuyobozi budakwiye guhindura indangagaciro z'umuntu, ahubwo ko ari we ugomba
guhindura uburyo ubutegetsi bukorwamo.
Yagize ati: "Umugore
uhabwa ububasha aba agomba guhindura imiterere y'ubutegetsi, ariko ubutegetsi
ntibuhindure kamere ye
Perezida wa African
School of Governance, Francis Gatare, yavuze ko iri shuri rijyanye n'icyerekezo
cyo kubaka abayobozi bafite indangagaciro kandi bashyira imbere inyungu
rusange. Yagaragaje ko kuba abagore bakiri bake mu nzego zifata ibyemezo muri
Afurika bisaba ko habaho gahunda zihamye zo kubategura no kubafasha kugira
uruhare rugaragara mu miyoborere y'ibihugu.
Yasobanuye
ko intego atari ugufasha abagore gutsinda amatora gusa, ahubwo ari ukubategura
kugira ngo nibagera mu buyobozi bagire impinduka nziza bazana mu miyoborere no
mu iterambere ry'ibihugu byabo.
Mu muhango
wo gutangiza iri shuri hanashyizweho umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati
ya UNDP na African School of Governance Foundation agamije kurishyigikira no
kuriteza imbere mu gihe kirekire.
Senateri
Bibiane Gahamanyi wavuze mu izina rya Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko
uburambe bw'u Rwanda bugaragaza ko abagore bahabwa amahirwe angana n'abagabo
bashobora gutanga umusanzu ukomeye mu buyobozi no mu iterambere ry'igihugu.
Yavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gushyigikira uburinganire kuko
iterambere rirambye ridashoboka igihe igice kimwe cy'abaturage kidahabwa
amahirwe angana.
Yongeyeho ko
kwakirira iri shuri i Kigali biha abayoboke baryo amahirwe yo kwigira ku rugero
rw'u Rwanda no kubaka umubano uzabafasha gukomeza gufatanya mu miyoborere
y'ibihugu byabo.
Abateguye
iri shuri batangaje ko icyiciro cya mbere cyakiriye abagore 40 baturutse mu
bihugu 28 byo muri Afurika na Caraïbes, batoranyijwe mu basabye barenga 1,000.
Mu gihe cy'ibyumweru bine bazahugurwa ku miyoborere, uburyo bwo kwiyamamaza,
gushaka inkunga yo kwiyamamaza, kubaka amatsinda afatanyabikorwa, itumanaho rya
politiki, amategeko n'imiyoborere ishingiye ku ndangagaciro. Nyuma y'amahugurwa
bazakomeza kuba mu muyoboro w'abarangije iri shuri kugira ngo bakomezanye
ubufatanye n'ubujyanama.
Sahle-Work
Zewde ni umwe mu bagore bafite amateka akomeye muri Afurika. Yabaye Perezida wa
Ethiopia hagati ya 2018 na 2024, aba umugore wa mbere uyoboye icyo gihugu,
nyuma y'igihe kinini akora mu rwego rwa dipolomasi no mu Muryango w'Abibumbye.
Kuba yitabiriye itangizwa ry'iri shuri mu Rwanda bifatwa nk'ikimenyetso
cy'inkunga akomeje gutanga mu guteza imbere ubuyobozi bw'abagore no kubaka
abayobozi bashya bazafasha Afurika kugera ku miyoborere myiza.
Like This Post? Related Posts