• Amakuru / MU-RWANDA

Ikigo giteza imbere kugera kuri serivisi z’imari, Access to Finance Rwanda (AFR) cyatangaje ko Kampeta Pitchette Sayinzoga yagizwe Umuyobozi Mukuru, inshingano yatangiye ku wa 1 Kanama 2026.

Ubutumwa AFR yanyujije ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ko Kampeta Pitchette Sayinzoga yinjiye muri izi nshingano mu gihe iki kigo gitangiye gushyira mu bikorwa gahunda zacyo nshya, no gushimangira urwego rwacyo mu rwego rw’imari.

Buti “Ubunararibonye afite mu kubaka ibigo, guteza imbere imikoranire n’ubukungu budaheza bizaba iby’agaciro kenshi kuri AFR ikomeje kongera uruhare rwayo.”

Kampeta ni impuguke mu iterambere ry’ubukungu. Kuva mu 2019 kugeza mu 2025 yari Umuyobozi Mukuru wa BRD, aho yageze avuye ku kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda mu Rwanda (NIRDA)

Yakoze kandi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, aho yagiye akora ku myanya itandukanye kandi y’ubuyobozi harimo no kuba Umunyamabanga Uhoraho.

Mbere yo kwinjira mu mirimo ya Leta, Kampeta yakoraga muri Banki y’Isi. Yabaye kandi mu nama z’ubutegetsi z’amabanki nka The Trade and Development Bank, Banki y’Iterambere ya Afurika y’Uburasirazuba (EADB), Rwanda Eurobond Committee, GT Bank, no mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu iterambere ry’ubukungu (Master’s degree in Economic Development and Policy Analysis), yakuye muri University of Nottingham.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments