• Imikino / FOOTBALL

Rurangiranywa mu mupira ?w’amaguru Neymar Jounior  yakuyeho agahigo kari gafitwe na Pelé ko gutsindira ikipe y’abagabo ya Brésil ibitego byinshi, ni nyuma y’uko yatsinze bibiri mu mukino igihugu cye cyatsinzemo Bolivia 5-1 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Ubwo Neymar yatangiraga Igikombe cy’Isi giheruka, yarushwaga ibitego bibiri na Pelé watsindiye Brésil ibitego 77 hagati ya 1957 na 1971.

Ibitego uyu rutahizamu mushya wa Al Hilal yatsinze muri uyu mukino wabereye i Belém, byatumye ageza 79 mu mikino mpuzamahanga 124 amaze gukiniramo Brésil ndetse yavuze ko atigeze atekereza ko ashobora kubigeraho.

Ati “Sinigeze ntekereza na rimwe ko nshobora kugera kuri aka gahigo. Ndashaka kuvuga ko ntari umukinnyi mwiza kurusha Pelé. Buri gihe nashakaga gukora inkuru yanjye ubwanjye, nkandika izina ryanjye mu mateka ya ruhago ya Brésil n’ikipe y’igihugu. Uyu munsi nabikoze.”

Ku rundi ruhande ariko, rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Brésil y’Abagore, Marta, ni we mukinnyi umaze gutsindira iki gihugu ibitego byinshi mu mateka kuko yinjije 115 mu mikino 171.

Igitego cyatumye Neymar aca agahigo cyavuye ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina, awukoraho ujya mu izamu. Yacyishimiye azamura igipfunsi mu kirere nk’uko Pelé yajyaga abikora kenshi.

Mbere muri uyu mukino, Neymar yahushije penaliti ku munota wa 17, aho umupira yateye wakuwemo n’umunyezamu Guillermo Viscarra.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Foundation ya Pelé yashimiye Neymar kuri aka gahigo yagezeho.

Yagize iti “Wakoze cyane Neymar ku bwo gutambuka ku Mwami mu bitego ku bw’Ikipe y’Igihugu ya Brésil mu mikino yemewe ya FIFA. Mu kuri, Pelé agukomeye amashyi uyu munsi.”

Neymar yaherukaga kugaragara akinira Brésil muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi cya 2022 aho we na bagenzi be basezerewe na Croatia.

Yavuye muri Qatar hari icyeragati ku hazaza he mu ikipe y’igihugu kuko atakinnye imikino itatu ya mbere ya Seleçao muri uyu mwaka.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31, wakiniye amakipe arimo Santos, FC Barcelone na Paris Saint-Germain, yatsinze igitego cya mbere mu ikipe y’igihugu ubwo yayikiniraga bwa mbere mu mukino wa gicuti yatsinzemo Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2010.

Neymar yafashije Brésil kwegukana Confederations Cup mu 2013 ariko ntarayifasha kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, ni mu gihe bageranye muri ¼ cy’iri rushanwa inshuro ebyiri; mu 2018 na 2022 no muri ½ mu 2014 ubwo batsindwaga n’u Budage ibitego 7-1.

Ntiyakinnye Copa América igihugu cye cyegukanye mu 2019 kubera imvune, mu gihe yari mu ikipe yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Argentine mu 2021.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments