• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO
Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Abaturage batuye mu murenge wa Gahini akarere ka Kayonza barinubira ikibazo cy’umuhanda wangiritse kimaze imyaka itatu.
Ni umuhanda umaze imyaka isaga itatu warangiritse werekeza ku ishami rya Kaminuza y’u Rwanda,Ishami ry’Uburezi  rya Rukara  ahazwi nko kuri FAWE.
Ni ikibazo abaturage bavuga ko batakiye ubuyobozi ariko ntihagire igikorwa kandi wari umuhanda nyabagendwa.

Aba baturage barasaba ubuyobozi kuwusana hakiri kare kuko ubafasha mu ngendo n’ubuhahirane hagati y’uduce tuwukoresha.

Umuturage utifuje ko imyirondoro ye igaraga mu itangazamakuru, yatangarije BTN ko ukomeje  kudindiza iterambere  ry’abawukoresha unakomeje kubateza inkeke cyane ko hagiye kubaho ibihe by’imvura bizatuma batoroherwa no kuhaca.

Yagize ati  “Dufite ubwoba bw’ibibazo uyu muhanda ugiye kuduteza cyane ko imvura nyinshi igiye kugwa. Mu byukuri uri gutuma iterambere ryacu ridindira.”

Bitewe n’uburemere bw’iki kibazo,  BTN yagerageje kuvugisha uruhande rw’ubuyobozi niba iki kibazo bakizi nicyo buteganya gukora, maze ku murongo wa telefoni  umuyobozi w’akarere ka Kayonza  NYEMAZI John Bosco ayitangariza ko bakizi  ngo gusa  hakaba hakiri kwegeranywa amafaranga bazifashisha bawukora dore ko azava mu ngengo y’imari izakoreshwa kuburyo mu gihe cya vuba uzaba watangiye gukorwa.

Agira ati “ Iki kibazo turakizi, twatangiye kugishakira umuti ku buryo mu gihe cya vuba uzaba watangiye gukorwa.”

Ni mu gihe ikibazo cy’imihanda idatunganyije  gikomeje kugaragara hirya no hino muri aka karere ka Kayonza ari nako gikoma mu nkokora ibikorwa by’ubwikorezi  icyo abaturage bafata  nko kudakurikirana  kw’abayobozi.

 Ni inkuru ya MUBASHANKWAYA Fulgence/BTN TV
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments