Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2023, Nibwo Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo n’Imari by’Igihugu, PAC, batunguwe no kuba ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwarakoze ibinyuranye n’itegeko rigenga gutanga ingurane ahubwo bukishyiriraho iryabo buvuga ko ari inama bwagiriwe n’Inama Njyanama.
Muri iyi nteko yahuje abarimo Komisiyo ya PAC n’abakozi b’akarere ka Gicumbi humvikanyemo Itegeko rigena uburyo bwo kwimura abantu ku nyungu rusange riteganya ko n’ubwo nta muntu wemerewe kubuza ko hari igikorwa cy’inyungu rusange kinyuzwa mu butaka bwe, rinateganya ko icyo gikorwa gikorwa ari uko nyir’ubutaka abanje kwishyurwa indishyi ikwiye.
Akarere ka Gicumbi ko ku bijyanye n’iryo tegeko nuko rigomba gukurikizwa ntabwo karyubahirije ahubwo kashyizeho uburyo bwo kwishyura ingurane hashingiwe ku bimuwe mbere.
Abayobozi b’Akarere ka Gicumbi baherekejwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, bitabye PAC kugira ngo bisobanure ku makosa yagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022.
Akarere ka Gicumbi kagaragaje ko gafite ibirarane by’amafaranga bigomba kwishyura nk’ingurane, aho yose hamwe arenga miliyoni 400 Frw.
Abayobozi basobanuye ko ikibazo cyo kutagira ingengo y’imari ihagije yo kwimura aba baturage bigira ingaruka ku kwishyura ingurane ari nabyo bituma hatubahirizwa itegeko ryo kubanza kwishyura abagiye kwimurwa kubera ibikorwa by’inyungu rusange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Kirenga Moses, yasobanuye ko kuri ubu ku bufatanye n’Inama Njyanama hashyizweho ingamba zishingiye ku itegeko rigenga gutanga ingurane.
Yagize ati ‘‘Tugomba kwishyura abagiye bimurwa duhereye ku bagiye baza n’amafaranga yari ateganyijwe.’’
Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko uretse ibijyanye no gutinda guha ingurane abaturage ariko hari n’ibibazo byo gukora raporo y’abayihawe n’abagomba kuyihabwa nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ati ‘‘Niba harabayeho ubukererwe, ubwo n’izindi dosiye zizaza na zo hazabaho ubukererwe. Muzabanza kwishyura iza mbere, mukurikizeho izaje zikurikiyeho nazo zijye mu bukererwe.’’
Depite Mukabalisa Germaine we yunzemo ati ‘‘Ingamba bafite ni nziza ariko hari icyo ntasobanukirwa, ko itegeko ribasaba gutanga ingurane mbere yo gutangira imirimo y’ibikorwa rusange ryagiyeho kera ryanatowe n’Inteko, ubu noneho icyo mwumva kibahwituye ni icyemezo cya njyanama? ubundi amategeko asumbana ate?’’
Kirenga yasobanuye ko itegeko baryubahirizaga ahubwo bakagorwa no kubona ubushobozi ari na yo mpamvu inama njyanama yabagiriye inama yo gufata gahunda yo kujya bishyura bahereye ku bazanye dosiye mbere.
Depite Muhakwa Valens yahise yibaza niba nta gahunda ihari yo kuva muri ubwo bukererwe.
Ati ‘‘Ni ukuvuga ngo hafashwe icyemezo ko mutagomba kwishyura dosiye yo gutanga ingurane yabaye uyu munsi, hari iyabaye umwaka ushize. Ni ukuvuga ngo ya yindi yabaye uyu munsi nayo ijye mu bukererwe nk’iby’iy’umwaka ushize yari irimo.’’
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Ntagungira Alexis, yasobanuye ko icyo bakoze ari ukugira inama ubuyobozi, atari itegeko rishya bashyizeho.
Ati ‘‘Twababwiye ko mbere yo kwimura abaturage hagomba kubanza kubarirwa abaturage kandi bakanishyurwa nk’uko itegeko ribivuga, ubu rero mu mishinga mishya igaragaza ko abaturage bagomba kuva mu byabo babanza kutubwira ko bafite ubushobozi bwo kwishyura ingurane kugira ngo tubone kuyemeza.’’
Yatanze urugero rw’umushinga wo kubakira abasenyewe n’ibiza, babanje gusaba umuterankunga gutanga n’amafaranga y’ingurane kandi ngo yarabikoze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwatangaje ko bwamaze gukora ibarura rigaragaza amafaranga yose bugomba gutanga nk’ingurane kandi raporo yoherejwe muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse hari icyizere ko ibyo birarane byose byakwishyurwa.