• Ubuzima /

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Butera Yvan, yafunguye ku mugaragaro ku nshuro ya gatanu inama mpuzamahanga ya Africa HealthTech Summit, yabereye i Kigali, ihuriza hamwe abarenga 4,000 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika no hirya no hino ku Isi.

Iyi nama yitabiriwe n’abafata ibyemezo muri za Guverinoma, inzobere mu by’ubuzima, abahanga mu ikoranabuhanga, abashoramari ndetse n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima, bagamije kungurana ibitekerezo ku buryo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu guteza imbere ubuzima ku mugabane wa Afurika.

Mu ijambo rye, Minisitiri Butera Yvan yasabye ko hakomeza gutezwa imbere udushya n’ikoranabuhanga mu rwego rwo kubaka uburyo bw’ubuzima bushobora guhangana n’ibibazo bitandukanye kandi bukitegura ibibazo bishobora kuzaza.

Yagaragaje ko hakenewe uburyo bushya bwo gutanga serivisi z’ubuzima, bukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo gutuma serivisi zirushaho kugera kuri benshi, kuba zihuse, zita ku murwayi kandi zigatanga umusaruro ushimishije.

Minisitiri Butera yavuze ko udushya mu ikoranabuhanga dushobora gufasha ibihugu bya Afurika kugira gahunda z’ubuzima zikomeye kandi zishobora kwihanganira ibibazo, mu gihe abaturage barushaho kubona serivisi zinoze.

Iyi nama y’uyu mwaka yabaye ifite insanganyamatsiko igira iti “Wellness for All: Powered by Intelligent Health Systems”, bisobanuye ko ubuzima bwiza kuri bose bugomba gushyigikirwa na gahunda z’ubuzima zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge.

Abitabiriye inama baganiriye ku buryo ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa mu gukumira indwara, gufasha abakozi b’ubuzima mu kazi kabo no kugeza serivisi nziza ku baturage benshi.

Muri ibyo biganiro harimo n’uburyo ubwenge buhangano (AI), amakuru y’ubuzima ndetse n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga byakoreshwa mu gufasha abaganga n’abaforomo gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.

Africa HealthTech Summit ibaye mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje kongera ishoramari mu ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima.

Ikoranabuhanga rishobora gufasha mu gukusanya no gucunga amakuru y’abarwayi, gukurikirana indwara, gutanga ubujyanama bw’ubuzima hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no korohereza abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi.

Abitabiriye iyi nama basuzumye uburyo ibyo bikorwa byakwagurwa ku mugabane wa Afurika, cyane cyane mu bice abaturage bataragerwaho ku buryo buhagije na serivisi z’ubuzima.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) mu Karere ka Afurika, Dr Mohamed Yakub Janabi, yasabye inzego z’ubuzima gushyira imbere ikoranabuhanga, ariko rigahuzwa n’ibikenewe mu bihugu kugira ngo rifashe kunoza serivisi z’ubuzima.

Yabwiye abitabiriye iyo nama ko bagomba kwibaza ibibazo bitandukanye mu gihe bakoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima.

Ku ruhande rwa Nsengimana Jean-Philbert, Umuyobozi Mukuru w’Inama Nyafurika y’Ikoranabuhanga mu Buzima (Africa Health Tech Summit), yavuze ko gutangiza iyi nama mu myaka 5 ishize, byari bigamije guhuza abaganga n’abahanga mu ikoranabuhanga, kugira ngo bafatanye gushakira ibisubizo ibibazo biri mu rwego rw’ubuzima.

Yavuze ko Afurika iramutse isangiye amakuru, byafasha guteza imbere uyu Mugabane kandi bigatuma ibisubizo by’ibibazo biri mu rwego rw’ubuzima bibonerwa umuti.

Ati: “Tukiza hano twagiye tuvuga ngo ni gute Umujyanama w’Ubuzima muri Afurika yatanga amakuru ku buryo bumworoheye, aho hari abagera kuri miliyoni 2, batabona ubushobozi bwo gutanga amakuru.”

Yavuze ko nyuma yo gushyiraho urubuga rwo gusangira amakuru mu rwego rw’ubuzima, byagize akamaro kandi ubu bigafasha gutuma indwara zivurwa mu buryo bwihuse.

Ati: “Tutarashyiraho urubuga, nta hantu abo bantu bafite ibisubizo babonaga aho bahurira n’abantu ngo bakemure ibibazo.”

Yunzemo ati: “Umwaka ushize turi aha ngaha, u Rwanda rwonyine ni rwo rwari rufite kiriya kigo cya Health Intelligence Centre, ahahurizwa amakuru yo mu rwego rw’ubuzima noneho akazifashishwa mu kongera ireme ryo mu rwego rw’ubuzima.”

Nsengimana yavuze ko biteganyijwe ko umwaka wa 2026, uzarangira ibihugu 16 byaramaze gushinga ibyo bigo, mu rwego rwo gufasha Afurika kwigira.

Yavuze ko mu gihe ibihugu bikomeje gusangira amakuru n’ikoranabuhanga, bizabifasha gukomeza gutera imbere.

 

Ati: “Ese ikoranabuhanga ryafasha umubyeyi kubona ubuvuzi bw’umwana we vuba? Ese ryafasha umukozi w’ubuzima gukora afite icyizere? Ese ryafasha abayobozi kugeza imiti n’abakozi aho bikenewe cyane?”

Yashimangiye ko ubwenge buhangano (AI) n’udushya duhangwa mu ikoranabuhanga bishobora gutahura ibyago hakiri kare, bikongera ubushobozi mu igenamigambi kandi bigatuma ubuvuzi bwizewe bwegerezwa abaturage.

Ati: “Ariko reka tubyumve neza, ikoranabuhanga ntirishobora gusimbura abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, cyangwa gukomeza sisitemu zifite intege nke ryonyine, cyangwa ngo ritume abaturage baryizera hatabayeho kubazwa inshingano.”

Dr Janabi yavuze ko Afurika igomba kugira uruhare runini mu iterambere ryayo rishingiye ku ikoranabuhanga, ibisubizo bigategurwa ku bufatanye bw’Abanyafurika, bigacungwa na bo kandi bikubahiriza imiterere n’ibikenewe muri Afurika.

Yunzemo ati: “Guverinoma zigomba gushyiraho uburyo bukwiye. Abahanga mu guhanga udushya bagomba gushaka ibisubizo by’ibibazo nyakuri by’ubuzima. Abafatanyabikorwa bagomba guhuza ibikorwa byabo n’ibyihutirwa bya buri gihugu.”

Mu kwimakaza ikoranabuhanga mu Rwanda Abajyanama b’ubuzima bagera ku 54 000 bamaze guhabwa telefeni zigezweho zibafasha gutanga amakuru y’umurwayi basuzumye cyangwa bavuye, bityo bigafasha inzego z’ubuzima gukurikirana hakire kare.

Ku rwego rw’Afurika inzego z’ubuzima zagaragaje ubu mu bigo nderabuzima bisaga 100 000 bitari bifite umuriro w’amashanyarazi hamaze ikoranabuhanga na yo ashyirwamo ndetse n’abajyanama b’ubuzima bagera kuri miliyoni 2 bakaba barahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga bibafasha gutanga amakuru y’abarwayi kugira ngo bitabweho. 





 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments