Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Ubwo Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi yakoreye mu Karere ka Kicukiro yagezwaga imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023, yavuze ko yabahoye impamvu ikomeye.
Kazungu utari ufite umwunganira mu mategeko atangira kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, yabanje gusaba urukiko ko iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ribera mu muhezo bitewe nuko hari ibyaha yakoze bikomeye adashaka ko binyura mu itangazamakuru.
Yagize ati “Hari ibyaha nakoze bikomeye ntashaka ko byumvikana mu itangazamakuru kandi ntashaka ko bikwirakwizwa kugira ngo bibe byagira uruhare mu kuyobya sosiyete.”
Umucamanza abaza Ubushinjacyaha icyo butekereza kuri iki cyifuzo cye, bwavuze ko nta shingiro gifite ako kanya iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rihita ritangira mu ruhame.
Ubwo yari abajijwe icyamuteraga kwica abantu urw’agashinyaguro akanabashyingura, Kazungu yabwiye Urukiko ko impamvu yishe abo yishe yabazizaga ko bamwanduje Sida ku bushake.
Abajijwe icyo avuga ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’uko yafungwa iminsi 30, yahise asubiza urukiko ko uburenganzira buri mu biganza byarwo.
Ati “izamu ni iryanyu ryo gufata umupira cyangwa ukabaca mu ntoki”.
Kazungu akurikiranyweho ibyaha birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.
Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.
Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.
Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n’umuhungu umwe.
Muri iri buranisha, umucamanza yasabye Ubushinjacyaha kugira icyo buvuga kuri ibi byaha Kazungu ashinjwa.
Ubucamanza bwavuze ko nubwo aba bantu 12 Kazungu yabiciye aho yari atuye mu Busanza, yabaga yabakuye mu bice bitandukanye birimo Remera, Kimironko, Kabuga, Masaka na Rusororo.
Bwavuze ko iyo yamaraga kubageza aho atuye nyuma yo kubashukashuka, yahitaga abakingirana, akabazirika amaguru n’amaboko, ubundi akazana ibikoresho birimo inyundo, imikasi n’ikaramu, akababwira amagambo ateye ubwoba ndetse bikajyana no kubakorera iyicarubuzo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mbere yo kwica aba bantu yabanzaga akabaka amafaranga n’ibyangombwa ndetse akabategeka kumubwira imibare y’ibanga bakoresha kugira ngo yiyoherereze amafaranga ari kuri telefone zabo na konti za banki.
Mu iperereza ry’ibanze byagaragaye ko hari na bamwe mu bantu Kazungu yagiye yica ariko yabanje kubakoresha inyandiko zivuga ko bamuhaye ibikoresho batunze ndetse n’imitungo irimo amasambu. Iyo ibi byarangiraga yarabicaga ubundi akabajugunya mu mwobo yari yaracukuye mu gikoni.
Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko mu ibazwa Kazungu yagaragaje ko yibuka abantu bane muri 14 bivugwa ko yishe barimo uwitwa, Clementine, Françoise, Eric Turatsinze yishe agatangira gukoresha umwirondoro we na Eliane Mbabazi.
Uyu mugabo kandi yagaragaje ko ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yemera ko umuntu umwe ariwe yasambanyije, ariko we aza gucika atamwishe nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Uyu mukobwa bivugwa ko yafashwe ku ngufu na Kazungu, mu buhamya yahaye Ubushinjacyaha yavuze koko ko uyu mugabo yamukoreye iki cyaha.
Uyu mukobwa yavuze ko yahamagawe kuri telefone n’umuntu wari wigize mugenzi bari basanzwe baziranye. Nyuma yo kugezwa kwa Kazungu, yatangiye kumutera ubwo ndetse aramukingirana, amubwira ko natemera ibyo asaba ari bumwice.
Yamutegetse kumuha amafaranga ari kuri Mobile Money, amutwara telefone, aramusambanya ariko undi aza kubasha kwiruka aramucika, Kazungu amwirutseho abaturage baramufata.
Mu buhamya bwatanzwe n’abandi bantu bahohotewe na Kazungu barimo undi mukobwa wahawe izina rya ‘Code20’ n’uwahawe ‘Code 33’ bagaragaje ko bose Kazungu yagiye abambura amafaranga ndetse akabakorera iyica rubozo ririmo kubajomba ikaramu mu zuru.
Ibi byose nibyo ubushinjacyaha bwahereyeho busaba urukiko gutegeka ko Kazungu afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kuko aribwo buryo bwonyine bwo kurinda abakorewe ibyaha n’abatangabuhamya, guhagarika ibyaha yakoze no kwirinda ko byakongera kuba, ndetse hejuru y’ibyo ibyaha byose ashinjwa bikaba bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.