Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Ku wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2023, Nibwo mu nteko rusange y’abaturage yari yahurije hamwe imidugudu ibiri yo mu tugari twa Amahoro na Rugenge mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge, Abaturage basabwe gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda yo kuboneza urubyaro nk’igisubizo cyabafasha kunoza neza inshingano.
Iyi ngingo nubwo yari isanzwe iganirizwa abaturage, ije Nyuma yuko akarere ka Nyarugenge gatangije ku mugaragaro gahunda yo kuboneza urubyaro no kwimakaza isuku ku wa mbere tariki ya 18 Nzeri 2023.
Ubu bukangurambaga buri gutangwa mu rwego rwo kwigisha abaturage bagifite imyumvire yo kutaboneza urubyaro, hagamijwe kubaka umuryango Nyarwanda uhamye utraangwamo amakimbirane cyane ko bikunze kugaragara ko iyo imiryango itaboneje akenshi biteza intonganya mu ngo no kutubahiriza inshingano zikwiye buri mubyeyi.
Ubwo aba baturage bagezwagaho ibiganiro bigaruka cyane kuri iyi ngingo, Abayobozi banenze cyane abanga kuboneza urubyaro bishingikirije imyizerere y’amadini basengeramo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’umurenge wa Muhima, NIYONSABA Pascal ari imbere y’imbaga y’abaturage bari bitabiriye inteko rusange, Yagaragaje zimwe mu ngaruka ziterwa no kutaboneza urubyaro.
Uyu muyobozi yavuze ko iyo hatubahiirijwe gahunda yo kuboneza urubyaro bituma umuryango ugira abana benshi bigatuma inshingano zo kubarera zitagerwaho noneho bgakurura amakimbirane mu ngo.
Yagize ati “ Nawe tekereza ukuntu ubuzima butoroshye muri iyi minsi noneho hakanagerekwaho kubyara abana benshi bigoye kurera no kubahiriza inshingano.”
Akomeza ati “Birakwiye ko dutekereza ku hazaza hacu, Mu byukuri rero dukwiye kuboneza urubyaro twese dufatanyije yaba abagabo cyangwa abagore kugirango ejo n’ejo bundi tutazahura n’ingaruka zirimo inzara n’amakimbirane.”
Abaturage nabo bahawe ijambo maze bagaya bagenzi babo barimo abagabo bananiza abagore babo bashakanye aho bababuza kuboneza urbyaro bitwaje imyemerer y’amadini basengeramo.
Mukamana Speciose utuye mu kagari ka Rugenge wakiriye neza iyi yo kuboneza urubyaro, yatangarije BTN ko kutaboneza urubyaro biteza ingarukambi zirimo no gutorongera Kwa bana.
Ati “Iyo ubyaye abana benshi utabasha kurera bahinduka ibirara, bagatorongera bakazavamo amabandi abandi bakavamo indaya. Abaturage twese dukwiye gukurikiza iyi gahunda kuko ari ingenzi mu mibereho yacu ya buri munsi.”
Muri iyi nteko rusange kandi hagarutsweho ikibazo cy’umwanda ukunda kugaragara ku bantu batandukanye
Isuku ni kimwe mu bintu ubuzima bwubakiraho kugirango burusheho kuba bwiza kuko iyo itubahirijwe usanga hari bimwe mu bice by’umubiri byangirika cyangwa ingingo.
Hari umuturage wahagurutse abaza ikibazo kerekeranye n’abantu batuye muri uyu murenge wa Muhima batajya bafura imyambaro yabo bambaye no kutagirira isuku amenyo yabo.
Yabajije niba hari icyakorwa kugirango bicike maze asubizwa n’ubuyozi ko iki kibazo gihari ariko gikwiye gucika buri wese abigizemo uruhare.
Ikibazo cy’umwanda gikunze no kugaragara mu batanga serivisi barimo abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu.
Niyomugabo francois, umumotari ukorera mu mujyi wa kigali yatangarije Bplus TV ko hari ingaruka nyinshi umuntu agira iyo agendera kure isuku.
Uyu mumotari yagiriye inama bagenzi be bakirangwa n’umwanda agira ati “Biradusebya iyo usanga hari umwe muri bagenzi bacu w’umumotari ufite umwanda. Nubwo tubabara niwe ubabara cyane kuko ahatakariza abakiriya.”
Akomeza ati “Iyo ufite umwanda ushobora kwanduza abandi indwara ziwukomokaho. Nabagira inama yo kwisubiraho kuko ntibikwiye Abanyarwanda nkatwe.”
Jean Rwikangura, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’Iterambere ry’Imibereho Myiza mu karere ka Nyarugenge, mu kiganiro kigufi yagiranye na BTN ku murongo wa telepfoni, yavuze ko abaturage bose bakwiye kurangwa n’isuku ndetse no kuboneza urubyaro mu rwego rwo guharanira iteranbere, aboneraho no kugira inama abagifite imyumvire yo kubigendera kure.
Agira ati “Ningombwa ko abaturage tuboneza urubyaro kuko bidufasha gutera imbere ntamananiza. Nagirango nibutse buri wese ko akwiye kubahiriza iyi gahunda kuko ari ingenzi, ikindi nabibutsaga kunoza isuku ku mu biri, aho tunyura n’aho dutuye.”
Muri rusange k’urwego rw’igihugu kuboneza urubyaro ku babyeyi bari mu gihe cyo kubyara byari kukigero cya 58% muri 2020, ni mugihe RBC ifite gahunda yo kukizamura kikagera kuri 60% muri uyu mwaka.
Like This Post?
Related Posts