• Amakuru / MU-RWANDA

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023, Nibwo Abapolisi bari ku burinzi bishe barashe umugabo washatse kubarwanya akoresheje umuhoro ubwo yari ari  kwiba insinga z’amashanyarazi.

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25-30 y’amavuko yarasiwe mu Murenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga.

Polisi y’Igihugu itangaza ko muri aka gace hamaze igihe hari ikibazo cy’abiba ibikorwaremezo by’umwihariko abitwikira ijoro bakajya gutwika insinga z’amashanyarazi bagakuramo umuringa w’imbere.

Abaca insinga bibandaga mu cyaro aho abantu baryama kare, batagenda nijoro kandi aho usanga insinga z’amashanyarazi zitari kure cyane. Ni yo mpamvu Polisi yari yafashe ingamba zo gukaza uburinzi bukorwa mu masaha y’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko abapolisi babiri bari ku burinzi, babona uwo musore arimo gutwika insinga, bagiye kumubaza ibyo arimo ashaka kubarwanya akoresheje umuhoro.

Ati “Yashatse kurwanya umwe, amahirwe ahari ntabwo yamukomerekeje, ariko mugenzi we [undi mupolisi] aramurasa. Turacyakurikirana, RIB ubu yahageze kureba uko byagenze.”

Yasabye abiba ibikorwaremezo kubicikaho kubera ko inzego zitazabihanganira.

Ati “Icya mbere twavuga, babicikeho ntabwo inyungu z’umuntu umwe w’umujura zigomba kubangamira inyungu rusange z’abantu bose n’iterambere ry’igihugu.”

“Icya kabiri turasaba ko abantu badufasha mu gutanga amakuru no gucunga ibikorwaremezo kuko bifitiye akamaro buri wese n’ubuzima bw’igihugu, iterambere ry’igihugu, umutekano w’igihugu n’ubuzima bwacu bwa buri munsi nk’Abanyarwanda.”

ACP Rutikanga yavuze ko inzego z’umutekano zahagurukiye abakora ubujura bw’ibikorwaremezo byaba iby’insinga z’amashyanyarazi cyangwa ibindi kandi bikorwa mu gihugu hose.

Ati “Ikindi turimo gukorana n’abantu bagurisha ibyuma bishaje, ibi bintu byibwa birangira babiguze nk’ibikoresho cyangwa ibyuma byashaje, tuboneyeho umwanya wo kubihanangiriza, umuntu ugurisha ikintu cyose kidafite ibisobanuro aho cyaturutse, kuri turamukekaho ubufatanyacyaba muri iki gikorwa cy’ubujura.”


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments