Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Abaturage batuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima barishimira inyungu bakura mu muganda wabahinduriye imitekerereze.
Ibi babitangaje nyuma y’umuganda w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023 mu kagari ka Amahoro mu murenge wa Muhima.
Inseko, akanyamuneza kari kose kuri aba baturage bitabiriye uyu muganda nkuko babigaragazaga imbere y’imbaga yari yanahuriwemo n’abayobozi batandukanye basangizanyaga ibitekerezo.
Umuturage uri mu bitabiriye umuganda witwa Mbarushimana Cassim utuye mu mudugudu wa Nyarurembo mu kagari ka Amahoro, avuga ko kudakora umuganda ari igihombo gikomeye, akaba yaboneyeho kugira inama abagifite imyumvire yo kutawitabira.
Yagize ati “Umuganda udufasha byinshi kuko tuba twakoze ahashobora kuba indiri y’amabandi ndetse tukanahasangizanya ibitekerezo, imbogamizi zacu n’ibisubizo by’ibibazo bishobora gusubiza iterambere ryacu.”
Venuste IKITEGETSE , Umukozi w’Umujyi wa Kigali, Ushinzwe Itermbere, Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage mu kagari ka Amahoro, nawe aragaruka ku nyungu zatanzwe n’uyu muganda akaba anakangurira buri muturage kwimakaza iyi gahunda y’umuganda.
Yagize ati “Kwigomwa umunsi umwe mu kwezi numva bitatugora, Buri muturage wese agomba kwimakaza iyi gahunda yumuganda kuko twungukiramo byinshi.”
Akomeza ati “Abaturage iyo nahuriye hamwe bivamo imbaraga zuibaka igihugu cyacu, urugero rwagaragaye nkaho twakoze neza ivomero rifitiye benshi akamaro. Ndakangurira buri wese kwitabira iyi gahunda.”
Tukwibutse ko uyu muganda wabereye no mu yindi midugudu igize aka kagari k’amahoro ariyo, Amahoro,Amizero,Kabirizi, Inyarurembo,Ubuzima n’Uruhimbi.
Uyu muganda kandi wanabereye mu tundi tugari tugize mu murenge wa Muhima ndetse no mu gihugu hose.
Amafoto yaranze iki gikorwa:
Like This Post?
Related Posts