Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023, Nibwo Perezida wa Repubulika ya Santarafurika (CAR), Prof Faustin Archange Touadéra, yifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri icyo gihugu mu bikorwa by’umuganda rusange.
Ni umuganda wabereye mu mujyi wa Bangu, witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye muri guverinoma ya Santrafurika, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko iki gikorwa cy’umuganda cyari kigamije gusukura ishuri rya St Jean riherereye I Bangui aho cyitabiriwe n’abaturage bagera kuri 600 bo mu mujyi wa Bangui.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muganda, Perezida Faustin Archange Touadéra yashimye ingabo z’u Rwanda ku nkunga n’uruhare bagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Santrafurika ndetse ashishikariza abaturage kugira uruhare mu bikorwa by’umuganda.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika zishimirwa ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo kubaha ubuvuzi, ibikorwa by’umuganda n’ibindi.
Like This Post? Related Posts