Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya akagari ka Nzovu mu mudugudu wa Rutagara ya II bavuga ko batagihabwa serivisi inoze n’abayobozi bo mu nzego zibanze.
Aba baturage bavuga ibi bashingiye ku kuba abayobozi bayobora umudugudu wa Rutagara ya II ngo badashobora gutanga serivisi nziza batabanje kwaka ruswa y’amafaranga cyangwa iy’igitsina noneho batayihabwa bagakoresha amananiza.
Bamwe muri bo baganiriye na BTN, bavuze ko ubuzima bwabo bwahindutse bubi kubera abo bayobozi aho bavuga ko bazonzwe na ruswa kuko ubufasha bakabahaye bwimuriwe mu tubari no mu buriri bw’indaya.
Bati “Tubayeho nabi kubera aba bayobozi bacu bamunzwe na ruswa. Ntibaguha serivisi utabanje kubaha indamu cyangwa kuryamana nabo niba uri umukobwa.”
Bakomeza bavuga ko abagabo bo muri uyu mudugudu batakigira ijambo dore ko niyo bagerageje kubaza ubuyobozi impamvu abagorte babo babatwara bahita babuka inabi.
Uwitonzi Vianey, Umukuru w’uyu mudugudu ushinjwa n’abaturage ayobora kumungwa na ruswa, yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko bari kubivugishwa n’ishyari ndetse n’urwango kuko we akemura ibibazo bye ntamarangamutima.
Agira ati “Barabeshya ntaruswa njya naka ahubwo kubera ishyari n’urwango cyane ko hari nabo duhurira mu bibazo mu kazi kanjye.”
Umunyamakuru wa BTN yabajije ubuyobozi bw’umurenge wa Kanyinya niba iki kibazo bukizi n’icyo buteganya kugikoraho, maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge , Uwanyirigira Clarisse avuga iko batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana kigakemuka vuba.
Ati “Ntago iki kibazo twari tukizi, Tugiye kugikurikirana hanyuma gikemuke mu buryo bwimbitse.”
Aba baturage kandi bifuza ko ubuyobozi bwisumbuye bwahindura aba bayobozi bariho ntacyo babamariye ndetse bakaba bishinganisha kubera amakuru batanze.
Amashusho akubiyemo ibyo bavuga