• Imikino / FOOTBALL

Ku wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira 2023, Nibwo Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 nyuma yo gutera ijanja Mvukiyehe Juvénal wari umaze igihe ayobora iyi kipe.

Urucaca rwatangiye neza uyu mukino rusatira cyane, aho Nizeyimana Djuma na Mugunga Yves bageraga cyane imbere y’izamu rya Gorilla FC ariko bagahusha ibitego.

Ku munota wa 26, Kirongozi Richard, yazamukanye umupira neza cyane awuhindura imbere y’izamu, usanga Nizeyimana Djuma atsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Nyuma y’iminota itatu gusa uyu Kirongozi yongeye gucomekera Mugunga umupira ahindukirana Sibomana Abouba, atera ishoti umupira uca hanze gato y’izamu.

Kiyovu Sports yakomeje gusatira bikomeye ariko imipira Mosengwo Tansele yatereraga hanze y’urubuga rw’amahina ikajya hejuru y’izamu.

Ku munota wa 32, Gorilla FC yabonye ‘coup-franc’ nziza, Johnson Adeaga ayitera neza umupira ukubita umutambiko w’izamu uvamo.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Gorilla FC yasatiriye bikomeye ishaka igitego cyo kwishyura ariko kirabura. Iki gice cyarangiye Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0.


Gorilla FC yatangiranye igice cya kabiri penaliti yatewe na Johnson Adeaga ariko umunyezamu Nzeyurwanda Djihad akuramo umupira neza cyane.

Ku munota wa 52, Umutoza wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras, yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo kutishimira ibyemezo by’Umusifuzi Uwikunda Samuel.

Mu minota ya 70, Gorilla FC yakomeje gusatira bikomeye ariko abakinnyi bayo b’imbere Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad akababera ibamba.

Ku munota wa 80, Nzeyurwanda yongeye kurokora Kiyovu Sports ku mupira yakuyemo inshuro ebyiri asigaranye wenyine na Bobo Camara akayitera undi akayikuramo.

Gorilla FC yakomeje guhusha uburyo bwinshi cyane na koruneri nyinshi igitego kiranga kirabura.

Umukino warangiye Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0, ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota umunani, mu gihe Gorilla FC yo iri ku wa 15 n’amanota ane ndetse by’umwihariko iyi kipe ntiratsinda umukino.

Gusa ku rundi ruhande, Umutoza wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras, wahawe ikarita itukura yatangaje amagambo yatunguye benshi aho yavuze ko u Rwanda ari cyo gihugu yasanzemo abasifuzi bari ku rwego ruciritse kurusha ahandi muri Afurika.

Yunzemo ko u Rwanda rufite ibikorwaremezo n’amakipe meza kandi ashora amafaranga menshi ku buryo bikwiye ko "mugomba kurinda iki gicuruzwa.”

Ku kuba Uwikunda Samuel wayoboye uyu mukino ari Umusifuzi Mpuzamahanga, Petros yavuze ko ibyo bitamuha uburenganzira bwo kumubwira ngo aceceke.

Yagize ati "Ibyo ntibivuze ko agomba kumbwira ngo nceceke niba ari umufifuzi mpuzamahanga. Ndakeka atari byo. None nkore iki? Kuko ari umusifuzi mpuzamahanga mbyemere? Oya iyo nanjye nza kumubwira ngo nawe ceceka yari kunyereka ikarita itukura kandi yari kuba ari mu kuri. Ariko ku ruhande rwe akwiye kwikosora.”

Si ubwa mbere muri ruhago y’u Rwanda, humvikanye amagambo agaragaza ko abasifuzi bitwara nabi mu byemezo bafata. Mu bihe bitandukanye hari abagiye bafatirwa ibihano, abandi bikarangirira aho, amagambo yabo akarenzwa ingohe.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments