• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Abantu nibura 20 baburiwe irengero, nyuma yuko ubwato barimo bukubiswe n’imvubu bukagwa mu mazi y’umugezi wa Shire mu Karere ka Nsanje ko mu majyepfo y’Igihugu cya Malawi.

Ubu bwato bwari butwaye abantu babarirwa muri 37 barimo bajya mu mirima yabo, hafi n’umupaka wa Mozambique.

Umubare w’abaguye muri iyi mpanuka nturamenyekana, icyakora mu barohowe bashizemo umwuka harimo n’umurambo w’uruhinja.

Iyi mpanuka y’ubwato, ibaye iya gatatu ipfiriyemo abantu muri uyu mugezi, mu gihe cy’imyaka itatu ishize.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments