• Imikino / FOOTBALL
Mucyumweru dusoje nibwo amakipe 3 yari ahagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF yose yasezerewe , ndetse yose hamwe atsindwa igiteranyo cy'ibitego 20-3 ni igisebo kuri ruhago y'uRwanda ndetse ni agahinda ku bakunzi b'ikipe y'igihugu,ikipe ya Rayon Sports na APR FC, nyamara nubwo benshi ubu bakibabaye kubera kwitwara nabi kwaya makipe iyo usubije amaso inyuma usanga uretse ko akabi katamenyerwa ubundi Ari ibintu twagakwiye kuba twarakiriye kuko Ari ibisanzwe rwose muri ruhago nyarwanda ndetse ubona ko nta cyizere cyo guhinduka , muri iyi nkuru y'ibitekerezo bwite by'umuntu tugiye kugaruka ku kuba umupira w'amaguru warabaye nk'umwana w'ingayi wagaburiwe byose ariko akarwara bwaki .

MBERE YA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI 

Mbere y'umwaka wi 1994 ubwo umugambi wo gutsemba abatutsi washyirwaga mu bikorwa ,umupira w'amaguru mu Rwanda wari mu maboko y'igisikare cya FAR kuko abenshi mubabaga abayobozi ba FERWAFA babaga Ari abasirikare ndetse iki gisirikare kikaba cyari kinafite ikipe yari ikomeye ya Panther Noir , iyi kipe yakoreshaga imbaraga za gisirikare mu gutwara ibikombe kuko bivugwa ko kuyitsinda byari bigoye cyane kuko iyo byabaga ngombwa n'abasirikare bakuru bahagararaga ku kibuga bagategeka abasifuzi uko umukino uza kugenda .

Uretse Panther Noir hari nandi makipe akomeye Kandi yari ashyigikiwe nka Kiyovu Sports, Rayon Sports, Mukura VS nandi atandukanye , Aya makipe yose yakoreshaga abakinnyi benshi bakomoka mu Rwanda no mu bihugu by'abaturanyi nka Zaire , Burundi, Uganda na Tanzania , gusa ariko Aya makipe nta nimwe yigeze igira icyo ikora mu marushanwa ya CAF uretse Rayon Sports na Rwanda B zatwaye CECAFA , ibi byose byerekana uko umupira w'amaguru mu Rwanda icyo gihe wari hasi cyane ku rwego mpuzamahanga.

GUHAGARIKA GENOCIDE BYAZANYE INDI KIPE YA GISIRIKARE 

Nyuma yuko ingabo za APR zihagaritse Genocide yakorerwaga Abatutsi izi ngabo zari zaramaze gushinga ikipe y'abasirikare yafashaga mu kwidagadura iyo urugamba twabaga rucishije macye , ikipe ya APR FC nuko yavutse maze mu 1995 itangira gukina muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda , iyi kipe kubera ko ariyo yari ifite ubushobozi mubijyanye n'amikoro yatangiye kujya igura abakinnyi bakomeye maze itwara ibikombe karahava .

Kurundi ruhande ikipe ya Rayon Sports ifatwa nk'ikipe ya rubanda yari isanzwe ihangana byeruye na Kiyovu Sports ndetse na Panther Noir gusa ubwo APR FC yazaga ndetse igatangira gutwara ibikombe  byari bisobanuye ko Rayon Sports ibonye umucyeba mushya , ibi Niko byagenze ndetse kugeza nubu Aya makipe arahangana byeruye , ikipe nka Kiyovu Sports kuva mu 1993 yasubiye inyuma ndetse muri 2017 yamanutse mu cyiciro cya 2 ariko kubera imikorere mibi ya FERWAFA iyi kipe yagaruwe mu cyiciro cya mbere idakinnye , Mukura VS nayo yakomeje kurwana n'amkikoro ariko bikomeza kuyigora , amakipe mashya nka AS Kigali , Police FC, Sunrise, Gasogi United na Gorilla FC yaravutse nayo yiyongera ku rutonde rw'amakipe agomba gukomera amashyi APR FC na Rayon Sports kuko arizo zakomeje kwitwarira ibikombe bya Shampiyona .

APR FC yaje yigaruriye ruhago nyarwanda ariko ku rwego mpuzamahanga byabaye inzozi

GUHANGANA KWA APR FC NA RAYON RYARANGIRIYE MU MAGAMBO 

Nyuma yuko Rayon Sports na APR FC zitangiye guhanga abanyarwanda bari bizeye umupira uri kurwego rwo hejuru ndetse bumva ko shampiyona igiye kuzamura urwego nyamara ntabwo ariko byagenze kuko ihangana ry'aya makipe ryaheze mu kanwa ka Rwarutabura ,Rujugiro ,Muhawenimana Jean Claude na Karinda Emile ,nabandi bafana baya ma kipe ,  ni Kenshi abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bagiye bitotomba bavuga ko umukino uhuza aya makipe uba uhenze cyane ugereranyije nibyo amakipe abereka mu kibuga , uyu mukino wakabaye ariwo upimirwaho  urwego rw'umupira w'amaguru mu Rwanda nubu wakomeje gushyira abantu mu gihurahiro .

AMAROZI ,RUSWA NA BETTING BYARIMITSWE 

Amakuru ntafitiye gihamya avugako ibikorwa by'umwijima birimo kujya mu barozi n'abapfumu ku bakinnyi byazanywe n'abakinnyi baturuka hakurya y'ikivu nukuvuga muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo , ibi abakinnyi bo mu Rwanda ndetse na bamwe mu bayobozi babo babyakiranye yombi ndetse biba nka Ndakuramutsa Maliya  mu mupira w'amaguru mu Rwanda, kuko bigoye ko hari umukino wa Shampiyona cyangwa igikombe cy'amahoro wasozwa bitavuzwemo , ibi byanageze no mu ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi aho byavuzwe ko hari abakinnyi bava hanze y'uRwanda byumwihariko abataravukiye mu Rwanda baza mu ikipe y'igihugu bakarogwa bityo bakitwara nabi ndetse ibi ni bimwe mubivugwa ko bituma benshi mu bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda batifuza kuza gukinira Amavubi .

Zimwe mu ngero z'amarozi zavuzwe cyane harimo nko muri 2016 ubwo inkuru yanditse ku isi hose ,ko mu Rwanda ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS bagaragaye mu bikorwa by'ubupfumu , aha ni ubwo umuzamu wa Mukura Mazimpaka Andre yagaragaraga ariko gushinga utuntu mu izamu , umunya Mali Moussa Camara wakiniraga Rayon Sports yagiye kutuvanamo maze Mazimpaka amwirukaho kibuno mpa amaguru , Banamwana Camarade ubwo yari umutoza wa Bugesera yatsinze Rayon Sports mu gikombe cy'amahoro maze bivugwa ko yari yazanye inkoko 2 ndetse Abafana ba Rayon Sports ubwo bicaga imwe muri izo nkoko ngo nibwo iyi kipe yishyuye kimwe mu bitego 2 yari yatsinzwe , Mazimpaka Andre muri 2018 ubwo yari muri Rayon Sports yumvikanye ashinja Mugiraneza Jean Baptiste Migi ko arara muri Stade akora ibikorwa by'umwijima,bivugwa ko muri 2019 ubwo APR FC yirukanaga abakinnyi 16 benshi muribo bazize ibikorwa byo kuroga.

Amarozi Kandi yaje kugaragazwa nuko kuri ubu hari abakozi ba APR FC barimo Mupenzi Eto'o bafunze bacyekwaho icyaha cyo kuroga abakinnyi ba Kiyovu Sports, aba bakozi bashinjwa guha abakinnyi ba Kiyovu Sports umutobe urimo imiti isinziriza ndetse igaca intege umubiri nkuko byemejwe n'ikigo cy'igihugu cy'ibizamini bya Gihanga Rwanda Forensic Laboratory,kuri ubu urubanza rwaba bahoze Ari abakozi ba APR FC rukaba rukomeje mu rukiko rwa gisirikare .

Kubijyanye na Ruswa nabyo byagiye bivugwa mu mupira w'amaguru mu Rwanda aho bivugwa ko amakipe menshi mbere yo gukina abanza kuvugana n'abasifuzi akabaha amafaranga ,ndetse hari nabarenga bagaha amafaranga abakinnyi b'ikipe bagiye guhangana .

Mu mwaka w'imikino wa 2021-2022 ikipe ya APR FC yatsinze ibitego 4:1 ikipe ya Etoile de L'Est , nyuma yuyu mukino humvikanye amajwi yumusore witwa Didier wakiniraga Etoile de L'Est icyo gihe avuga ko mbere y'umikino abayobozi babo babahaye amabwiriza yo kureka APR FC ikabatsinda kuko nayo izabafasha gutsinda Indi mikino 2 yagombaga gukurikira,irimo n'umukino wa Marine FC,  ibi ni nako  byagenze, amakipe nka APR FC, Marine FC,Musanze FC,Bugesera FC , Etoile de L'Est FC , Sunrise FC ,Espoir FC, Gasogi United na Gorilla FC , yose yakoze icyiswe OTAN gisa nicyari kigamije guhana amanota bitewe nicyo ikipe runaka iharanira , kimwe mubivugwa ko byananije Kiyovu Sports yari ihanganiye igikombe na APR FC mu myaka 2 ishize .

Mubihe bitandukanye mu mezi ya Nyakanga na Kanama nyakubahwa President Paul Kagame yavuze ko yamaze kumenya umwanda uri muri ruhago nyarwanda ndetse ko yabihagurukiye agiye kubyinjirabo , ibi biri mubyatumye Mupenzi Eto'o na bagenzi be batabwa muri yombi , ibi byagaragaje ko umupira w'amaguru mu Rwanda wasaritswe na ruswa ndetse n'amarozi kuko ubusanzwe ikintu nyakubahwa President wa Repubulika yavuzeho kiba cyamaze kurenga urugero .

Indi mungu nshya yadutse mu mupira w'amaguru mu Rwanda ni betting, ibi byakajije umurego cyane nyuma y'umwaduko wa COVID 19 aho bamwe mu bayobozi b'amakipe batangiye kubura icyo gutungisha amakipe yabo batangira kugana imikino y'amahirwe , bivugwa ko bamwe mu bayobozi b'amakipe basaba abakinnyi babo kuza kwitsindisha maze nabo bakabigura muri Betting bakarya akayabo , nyuma yo kubona ko hari amafaranga ariko kwinjira no gusohoka mu gihugu muburyo buteje inkeke , inteko ishingamategeko mu Rwanda yatoye itegeko rigena amafaranga ntarengwa umuntu ashobora kwinjiza cyangwa gusohora mu gihugu muburyo bwa cash.

Muri Kamena uyu mwaka byavuzwe ko hari bamwe mu bayobozi b'amakipe ya Hano mu Rwanda bafatanywe ibifurumba by'amafaranga babaga bakuye hanze y'igihugu bikavugwa ko Ari ayo babaga bariye muri betting , bamwe muribo bananiwe gusobanura aho ayo mafaranga bayakuye ndetse arafatirwa nabo bakaba bakirimo kwitaba RIB kuko barimo gukurikiranwa kuri icyo kibazo , amakuru avuga ko noneho abayobozi b'amakipe ubu bahinduye umuvuno  aho basigaye bafite intumwa zijya kuzana ayo mafaranga bagakora ibishoboka buri umwe akazana amafaranga atarenze ayo amategeko ateganya.


FERWAFA yakomeje kunegwa kurebera umwanda uba mu mupira w'amaguru ikanuma

AZAM YARASHUSHUBIKANYWE UMUPIRA WEREKANIRWA IDIHO 

Muri 2015 nibwo ikigo AZAM LTD cyasinyanye amasezerano y'imyaka 4 na FERWAFA, Aya masezerano yari ahagaze million zisaga 2 z'amadorali ya America , Aya masezerano yari akubiyemo ko AZAM TV izajya yerekana Shampiyona y'icyiciro cya mbere, ikamamaza ku kibuga ndetse ikanitirirwa Shampiyona, ibi byose niko byagenze kugeza taliki 30 Kemena  2019 ubwo  AZAM yatangazaga ko ihagaritse burundu imikoranire na FERWAFA nyuma y'imikorere mibi iki kigo cyashinja abategura Shampiyona, irimo isubikwa rya hato na hato kandi bidafite impamvu zumvikana, ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru RBA nicyo cyabyungukiyemo kuko kimaze umwaka urenga cyerekana Shampiyona y'icyiciro cya mbere ndetse n'imikino y'igikombe cy'amahoro kubuntu , ibintu byateje urundogoro muri rubanda ko amakipe arimo gucuruzwa yo ntacyo yinjiza .

AMAFARANGA YO KUZAMURA IMPANO NTIHAZWI ICYO AKORESHWA

Buri mwaka impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi FIFA igenera buri federation amafaranga agenewe kuzamura impano (development) nyamara mu Rwanda ntabwo bizwi neza icyo ayo mafaranga akoreshwa kuko nta mikino y'ingimbi ihari itegurwa na FERWAFA muburyo buhoraho ,ndetse n'amakipe y'igihugu y'abato aheruka gukina mbere y'umwaduko wa COVID 19 nayakinnye byabaga Ari ukwanga guhabwa na CAF ariko nta buryo bwo kuyategura bwabayeho .

Mu myaka ya vuba aha, Kayiranga Jean Baptiste yahawe gutoza ikipe y'igihugu yabatarengeje imyaka 20 ,uyu mugabo yumvikanye atabaza ,asaba ababyeyi bafite abana baziko bafite impano, kuba babohereza ngo arebe niba yabonamo abo yakoresha mu ikipe y'igihugu,ibi byatunguye ndetse bibabaza abanyarwanda batari bacye, kumva ko uRwanda nta bakinnyi 25 rwabona batarengeje imyaka 20.

ABANYARWANDA BATEGEREJE INDI TIKE Y'IGIKOMBE CYA AFRICA 

Muri 2011 uRwanda rwakiriye imikino ya nyuma y'igikombe cya Africa cyabatarengeje imyaka 17,  ndetse rwitwara neza kuko rwageze ku mukino wanyuma runabona itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi uwo mwaka , ibi byahaye icyizere abanyarwanda ko bikomeje gutyo mu myaka micye Amavubi yakongera gukora amateka yo kujya mu gikombe cya Africa yaherukagamo muri 2004  ,nyamara siko byagenze kuko aba bana bari bavuye mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya FERWAFA nirya APR FC babumbiwe mu ikipe yiswe Isonga ariko bagiye bareka umupira umwe kuwundi n'abasigaye bamwe amakipe barimo ntibakina abandi ntibaheruka mu ikipe y'igihugu.

Kuva muri 2004 uRwanda rukina igikombe cya Africa bwa mbere habayeho kugerageza ariko bikomeza kwanga ahanini bitewe no guhindagura Abatoza bijyana no guha akazi abadashoboye, ndetse bigaragara ko kubatoranya habayemo amanyanga , Amavubi yakomeje kwiruka inyuma yitike ariko abanyarwanda nabo bategereje ariko izo nzozi zakomeje kuba nk'izumugabo w'umutindi yarose ubwo yari aguye agacuho yicaye munsi y'igiti , Amavubi yakuze nk'isabune yo muri Lodge kuko kuva muri 2014 kugeza muri 2023 yatakaje imyanya 72 ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ava ku mwanya wa 64 ku isi,ubu akaba ageze ku mwanya wi 136 , ibi byose ni umusaruro mubi wagiye uranga umupira w'amaguru mu Rwanda byose bijyana no kudategura ahubwo hakarebwa ku musaruro wakoa kanya .

Ngarutse ku makipe yagiye ahagararira uRwanda mu marushwa mpuzamahanga yagiye asubiramo inkuru imwe yo kuba barimo kugerageza , Rayon Sports yakoze amateka muri 2018 igera muri 1/4 cya CAF Confederations cup ariko yongeye kumara imyaka 4 itazi uko gusubirayo bimera , ikipe ya Police FC , Mukura na AS Kigali nazo zaragerageje biranga , APR FC yahinduye politic ikisha abanyarwanda gusa kuva muri 2012 ariko nubundi nta musaruro byatanze kuko Amatsinda irota yakomeje kuguma munzozi , ibi yaje kubona ko ntaho byayigeza isubira kuri politike yo gukinisha abanyamahanga ariko nabwo umwaka wa mbere ntabwo wayihiriye .


Amavubi yakomeje kuba mu nzozi za CAN kuva 2005 imyaka ibaye hafi 20

KWIGA NI IKIZIRA MURI RUHAGO NYARWANDA ,IKIMENYANE NICYO GIKORA

Urebye nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi inzego zose mubuzima busanzwe bw'igihugu zagiye zitera imbere ahanini bitewe nuko zagiye ziha akazi abanyamahanga bafite ubunararibonye , bagafatanya n'abanyarwanda bashoboye nyamara muri ruhago ,uwatanze menshi niwe ubona ikipe , umwana ufite kivugira niwe ujya mu ishuri ry'umupira w'amaguru, uwemera gusangira, n'umutoza cyangwa n'umuyobozi niwe ugurwa , uwemera gutanga amafaranga yo kuroga no kuraguza niwe mwami , abanyamahanga batoraguwe ku mihanda nibo bagirwa ibitangaza mu itangazamakuru bigatuma amakipe abibeshyaho akabatangaho akayabo bikarangira ahombye , ibi byose bituma ireme ry'umupira w'amaguru mu Rwanda byumwihariko shampiyona y'icyiciro cya mbere rikomeza gutakara hafi yo kuba ntarihari .

Ibyo byose twavuze haruguru usanga binjyana nuko abayoboye umupira w'amaguru mu Rwanda ntabumenyi bafite kuri ibyo bintu bayoboye , bigatuma bakora ibihabanye nibyagakozwe ndetse usanga icyitwa kwigira kubandi Ari ingingo batabarizwamo , ibi byose bituma umupira w'amaguru mu Rwanda usubira inyuma umunsi ku munsi kuko ahanini ibyemezo bifatwa biba biri munyungu zabantu kugiti cyabo .

Umupira w'amaguru mu Rwanda ushorwamo akayabo k'amafaranga amenshi ava mu isanduku ya Leta nyamara yose nta niritoboye rigaruzwa ndetse n'umusaruro ugakomeza kubura , ikibabaje nuko amafaranga yose ashorwamo birangira amakipe akomeje gutaka ubukene bityo bikagaragara ko umwana wagaburiwe kigozi akomeje kugwingira ,ndetse nubwo arimo kubona indyo yuzuye ariko akomeje kurwara bwaki .

Niba Koko mu Rwanda twifuza iterambere ry'umupira w'amaguru twakwifuza ko  Nyakubahwa President Paul Kagame yawutabara byaba ngombwa Leta ikivangamo Wenda FIFA ikaba ihagaritse uRwanda mu mikino mpuzamahanga ,abantu bakabanza bakitekerezaho bagasasa inzobe ikibyimbye bakakimena maze kigakira burundu ,aho gusohoka ugiye kwitabira byaruta ukamara igihe udasohoka bigafatwa ko uwari ugiye gusimbuka abanje gusubira inyuma .
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments