• Imikino / FOOTBALL

Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp yatunguye isi asaba ubuyobozi bwa Premier league, ko umukino iyi kipe iheruka gutsindwa na Tottenham Hotspur wasubirwamo, ibintu bitarabaho mu mateka yiyi Shampiyona.

Kuri uyu wa Kane ikipe ya Liverpool, ifite umukino wa UEFA Europa League izakiramo ikipe ya Union St.Gelloise yo mugihugu cy'uBubiligi , mukiganiro n'abanyamakuru,uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy'ubudage yavuze ko, kuba ishyirahamwe ry'abasofuzi mu bwongereza, ryarasabye imbabazi Liverpool ku makosa yabaye mu mukino bakinnye na Tottenham, bidakuraho ko amanota yo yagiye ndetse asaba ko ibyaba byiza Ari uko uyu mukino wasubirwamo.

Jurgen Klopp yavuze ibi, nyuma yuko amajwi y'ikiganiro abasifuzi bagiranye, ubwo bangaga igitego cya Luiz Diaz yashyizwe hanze na PGMOL ( ishyirahamwe ryabasifuzi mu bwongerezeza ) amajwi yagaragaje ko aba basifuzi banze kumva icyo abari kuri VAR bababwiye, maze bo bagakurikiza umwanzuro bafashe , Klopp yagize Ati " Amajwi nta nakimwe yahindura, nta nubwo nitaye kumpamvu byabaye , njyewe ndareba icyavuyemo , njye ndareba igitego rwatsinze ".


Igitego cya Luiz Diaz cyanzwe nyamara aricyo 

Uyu mugabo yakomeje avuga ko, umwanzuro wonyine abona wanyura Liverpool, Ari uko umukino wasubirwamo, nubwo isi yose ishobora gutungurwa no kumva bivuzwe n'umuntu nkawe ,Ati " Ndacyeka hari igisubizo cyabyo ,nubwo bamwe bakumva ko bidakwiye ko mbivuga ,gusa ntabwo nshaka kubivuga nk'umutoza wa Liverpool, ahubwo ndabivuga nk'umukunzi w'umupira w'amaguru , umwanzuro wonyine ni ugusubiramo umukino ".

Kuwa Gatandatu taliki 30 Nzeri 2023, nibwo ikipe ya Liverpool yasuye Tottenham Hotspur mu mukino utari woroshye , ikipe ya Liverpool yakinnye Ari abakinnyi 10 kuva ku munota wa 26, kuko Curtis Jones yari yahawe ikarita itukura , nyuma yiminota micye ikipe ya Liverpool yafunguye amazamu igitego cyatsinzwe na Luiz Diaz maze umusifuzi wo kuruhande azamura igitambaro ,avuga ko uyu musore yari yaraririye , VAR yabanje kuvuga ko aribyo Koko habayemo kurarira, ariko nyuma yamasegonda macye umukino ukomeje, baje kwisubiraho bavuga ko icyo barimo kubona Ari uko uyu musore atigeze ararira .


Simon Hooper na bagenzi be bafatanyije gusifura uyu mukino bari mu mazi abira 

Abasifuzi bo kuri VAR bayobowe na Darren England, basabye ko umukino wahagarikwa hakemezwa igitego cya Liverpool, ariko Simon Hooper na bagenzi be bari mu kibuga bica amatwi bakomeza umukino , nkuko amajwi yashyizwe hanze uyu munsi  na PGMOL abigaragaza , Darren England na bagenzi be basabye Simon Hooper guhagarika umukino babisubiramo inshuro zirenga 5,  ariko we  yica amatwi umukino urakomeza .


Darren England na bagenzi be  bo kuri VAR babanje kwanga igitego ariko nyuma y'amasegonda macye bisubiraho 

Uyu mukino warangiye ikipe ya Liverpool itsinzwe ibitego 2:1 , Kuri ubu abasifuzi bose bawusifuye ,bakaba  barahagaritswe mugihe hagitegerejwe ibihano bazahabwa, gusa ikipe ya Liverpool yo ikomeza kuvuga ko , ibyo ntacyo bizayimarira kuko yamaze gutakaza amanota ,ko icyo basaba Ari uko umukino wasubirwamo .


Klopp Ati umwanzuro rukumbi watunyura ni ugusubiramo umukino 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments