• Imikino / FOOTBALL

Mvukiyehe Juvenal uyobora  Kiyovu Sports company yemeje ko, iyi kipe ya Kiyovu Sports ifiteye abantu benshi amadeni kugeza no kubakata amatike y'indege ,gusa ahakana million 150 bishyuzwa na Hotel igitego .

Uyu mugabo umaze iminsi mu ntambara zo kuyobora Kiyovu Sports, ahanganyemo na Ndorimana Jean François  Regis , yavuze ko we yifuriza iyi kipe ibyiza ndetse ko niba bimusaba kugira ibyo yigomwa ngo ikipe ubone amanota azabikora ,ariko ibyishimo biboneke , mu magambo ye Juvenal yagize Ati " nta kintu na kimwe nshobora gukora cyatuma Kiyovu Sports itabona amanota, ndetse nubwo bambwira ko kugirango itsinde Ari uko ntaza kurenga Kicukiro nabikora ariko abantu bakishima " .


Juvenal avuga ko ikipe ya Kiyovu Sports yari ihenze kuburyo byatumye bajya mu madeni menshi 

Mvukiyehe Juvenal aganira na Radio 10 mu kiganiro Urukiko, yabajijwe icyo avuga ku kuba Ndorimana Jean François Regis yaramushije gukora amakosa yatumye ikipe ijya mu madeni menshi,  Juvenal yahakanye umubare w'amafaranga Hotel Igitego ibishyuza, avuga ko Atari million 150 ahubwo ko atanagera no kuri million 10 , icyakora uyu mugabo yemeye ko iyi kipe ifitiye iriya hotel amafaranga ndetse ahishura ko, atariyo Hotel yonyine Kiyovu Sports itarishyura, ko hari nizindi nyinshi ifitiye amafaranga, ndetse ko Kiyovu Sports ifite amadeni menshi mubice bitandukanye birimo nabakata amatike y'indege .

Asubiza kuri iki Juvenal yagize Ati " nta kipe itagira amadeni , nta na organisation itagira amadeni , iyo hotel muvuga tuyifitiye ideni ariko ntabwo Ari ririya bavuga , ririya deni bavuga ntabwo ndyemera , nta million 10 zirimo, ubwo bo bazatwereka uburyo zageze kuri million 150, twarabandikiye turababwira ngo muzaze dukore imibare mutwereke uko yageze kuri million 150 , uretse niriya yanditse si nayo yonyine turimo amafaranga , hari nizindi hotel twararagamo tukishyura ayo dufite Andi agasigaramo , Huye tuyabarimo , Gisenyi tuyabarimo , Gitarama tuyabarimo ".


Juvenal yahishuye ko Kiyovu Sports ifitiye abantu benshi amadeni Atari hotel imwe gusa ibishyuza 

Juvenal yakomeje avuga ko, Kiyovu Sports idafitiye amadeni Hotel gusa kuko hari nabandi munzego zitandukanye Kiyovu Sports ifitiye amadeni Ati " nibo turimo amafaranga gusa se? Abakata amatike y'indege tubarimo amafaranga " , yavuze ko kuba kuba komite ya Association yarabashinjije amakosa aribyo, ko hari amakosa yakozwe ariko uburyo bacyemuyemo ikibazo bitari mu nzira nzima , ahubwo niba barabonaga ikipe imunaniye,  bari kuza bagateranya inama y'ubutegetsi ya Company, bagasaba ko ikipe yasubizwa muri Association hatabayeho kumera nko kwirukana abayoboye company .

Taliki 24 Nzeri 2023 nibwo Igitego Hotel binyuze ku munyamategeko wayo , yandikiye bwana Mvukiyehe Juvenal, imubwira ko nyuma yo kumwandikira Kenshi ariko ntasubize ,ahawe iminsi 10 yinteguza kandi itongerwa yo kuba yishyuye million 150 iyi kipe ibabereyemo, cyangwa bakagana inzira zamategeko , aya mafaranga niyo bwana Juvenal yavuze ko atazi aho yavuye kuko bo ayo bazi barimo iyi hotel atagera no kuri million 10, iyi baruwa yakurikiwe n'inyandiko mvugo  ya taliki 26 Nzeri  yanditswe na komite nyobozi ya Kiyovu Sports association ,imenyesha Juvenal ko yambuwe imicungire ya Kiyovu Sports FC ikajya mu biganga bya Association .


Ibaruwa yanditswe n'umunyamategeko wa Hotel Igitego yishyuza million 150 ikipe ya Kiyovu Sports 

Guterana amagambo no kwandikirana hagati ya Ndorimana Jean François Regis uzwi nka "General " na Mvukiyehe Juvenal,  byaje  nyuma yumwuka mubi wari umaze iminsi ututumba hagati yabo  bombi, ariko bakagerageza kubihisha kuko bagiye bagaragaza ko bari kumwe, ndetse banakora ikiganiro kuri Shene ya YouTube ya Kiyovu Sports bari kumwe nk'ikimenyetso cyo kwiyunga , nyamara ariko nyuma yiminsi micye , umwotsi waje kubaganza ugaragaza ko hari icyarimo gishya hagati yabo 


Ibaruwa  yamenyeshaga Juvenal icyemezo cyafashwe na Komite nyobozi ya Kiyovu Sports Association 


Haribazwa ikizahosha intambara y'ubuyobozi Juvenal na General barimo kurwanira muri Kiyovu Sports 





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments