Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023,Nibwo mu Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge, hagaragaye umurambo w’umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri mu gihuru aho bikekwa ko yishwe na mukase bari biriranwe.
Amakuru agera kuri btnrwanda.com avuga ko Mukase w’uyu mwana ari we wari wamutwaye ndetse bikekwa ko ari we wamwishe nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, Uwanyirigira Clarisse yabyemereye BTN TV ko Mukase w’uyu mwana yamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati “Nibyo hari umwana koko wagaragaye yapfuye ariko ntabwo twakwemeza ko ari Mukase wamwishe, gusa yahise ashyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.”
Yakomeje avuga ko bigaragara ko uwo mwana yishwe anizwe ndetse yari yiriranwe na Mukase. Yakomeje asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe cyane ko ababyeyi be batahise babimenyesha ubuyobozi kugira ngo bafatanye kumushakisha hakiri kare.
Like This Post? Related Posts