• Imikino / FOOTBALL

Nyuma yo gutakaza umukino akanganya na Marines FC ibitego 2-2 ku wa Gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2023, Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani  yatandukanye n’iyi kipe.

Kunganya byatumye kandi Rayon Sports yuzuza imikino itatu ikurikiranye itabona intsinzi muri Shampiyona aho kuri ubu ifite amanota atandatu mu mikino ine imaze gukina.

Kuba ibi byiyongera ku gusezererwa na Al-Hilal Benghazi mu Ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederation Cup, byatumye Umutoza Yamen Zelfani atakarizwa icyizere nubwo yari yishimiwe nyuma yo gutwara FERWAFA Super Cup atsinze APR FC muri Kanama ndetse na RNIT Saving Cup atsinze Kiyovu Sports muri Nzeri.

Amakuru Igihe ifite dukesha iyi nkuru , ni uko benshi mu bayobozi ba Rayon Sports ndetse n’abakinnyi batari bakiri ku ruhande rw’uyu Munya-Tunisia kubera uburyo apangamo ikipe n’imisimburize ye bituma ititwara neza mu kibuga.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle utararebye umukino wa Marines FC kuko yari i Huye ku mukino wa Rayon Sports WFC na ES Mutunda WFC, ni we wari utegerejweho gufata umwanzuro akurikije raporo y’i Rubavu.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, Gikundiro yatangaje ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza ku bwumvikane bw’impande zombi.

Icyizere cya Yamen Zelfani muri Gikundiro cyatangiye gutakara ubwo iyi kipe yambara ubururu n’umweru yasezererwaga muri CAF Confederation Cup kandi yari ifite amahirwe yo gukinira imikino ibiri i Kigali.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasanze gutandukana hakiri kare waba ari wo mwanzuro mwiza kugira ngo adakomeza gutakaza amanota bya hato na hato bikaba byatesha iyi kipe umurongo wo guhatanira Shampiyona.

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ukwakira, aho izakira Etoile de l’Est saa Kumi n’ebyiri mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona uzabera i Nyamirambo.

Indi mikino itatu ifite mbere y’uko Ukwakira kurangira ni uwa Musanze FC mu Majyaruguru, Sunrise FC i Kigali ndetse na APR FC.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments